Abashaka kujya mu itorero ry’igihugu urukerereza bahawe amahirwe

Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019, yasohotse itangazo rihamagararira abashaka kwinjira mu mutwe w’Intore z’Itorero ry’igihugu ’Urukerereza’.

Urukerereza ni itorero ry’igihugu riba rihuriwemo n’abahiga abandi mu kugira impano yo kubyina Kinyarwanda. Aba bakunze guhagararira igihugu ahantu hatandukanye ndetse bakanatarama mu birori bitandukanye.

Kuri ubu Minisiteri y’Umuco na Siporo igiye gutangira urugendo ruzazenguruka igihugu hashakishwa ababyinnyi bashya binjira mu itorero Urukerereza.

JPEG - 176.8 kb
Ibaruwa ya minisiteri y’ umuco na siporo ihamagarira abanyempano kwitabira amarushanwa

Uku gutoranywa kugomba kuzaba binyuze mu buryo bwa marushanwa azazenguruka igihugu aho aya marushanwa agomba kuzajya aba iminsi ibiri muri buri ntara.

Aya marushanwa azahera Karere ka Musanze mu Ntara y’Amyaruguru tariki 16-17 Ukwakira 2019, nyuma bazerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi tariki 18-19 Ukwakira 2019.

Bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira 2019, hakurikireho i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019.

Bazasoreza kuzenguruka Intara mu mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera.

Gusoza aya marushanwa biteganyijwe tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera ubwo hazaba hatoranywa abinjira mu itorero ry’igihugu.

Ibyiciro bizahatanirwamo ni; kubyina, Umuhamirizo w’intore n’abiyereka, Kuririmba, abakaraza, abazi gucuranga; inanga, icyembe, umuduri n’umwirongi.

Abazatsinda amarushanwa ni bo bazahita binjizwa mu itorero Urukerereza ritozwa na Muyango, Mariya Yohana ndetse na Intore Masamba.

JPEG - 137.2 kb
Itorero ry’urukerereza rigiye gushaka ababyinnyi bashya





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo