Abanyamakuru 7 ba Azam Tv  baguye mu mpanuka y’imodoka-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Nyakanga 2019, abakozi batanu bakorera Azam Media Group ifite Televiziyo ya Azam Tv baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye barindwi.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Singida yarimo abanyamakuru bagiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Pariki y’Igihugu ya Burigi-Chato.

Polisi yo mu gace ka Singida yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbili za mu gitondo aho imodoka ebyiri zagonganye abari bazirimo barindwi bahita bitaba Imana abandi batatu barakomereka bikabije aho bari mu bitaro.

The Citizen yatangaje ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yihanganishije Azam Media Group n’imiryango y’ababuze ababo.

Mu rwego rwo kubibuka, mu biganiro byose by’amasheni atandukanye ya Azam TV, ku ruhande rwo hasi hari gucaho buri foto y’umunyamakuru bagaragaza igihe yavukiye n’igihe yaviriye mu mwuka w’abazima.


Iyi mpanuka yari ikomeye yaguyemo abanyamakuru 7 ba Azam Tv

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Barindabaseka Pacifique Kuya 9-07-2019

imana ibakire mubayo.