Abanya-Kigali bashyizwe igorora mu gitaramo ngarukakwezi cyemejwe n’Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali wemeje igitaramo cyo kwidagadura kizajya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo gufasha abanyakigali n’abandi bashobora kuhagera gusoza ukwezi bishimye kandi bidagadura.

Muri iki gitaramo ngarukakwezi kizajya kibera muri Car Free Zone mu Mujyi rwagati, hazajya hatumirwamo abahanzi n’amatorero abyina kinyarwanda atandukanye mu rwego rwo gususurutsa abakitabiriye.

Iki gitaramo gitangirwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019, kiratangirana n’Itsinda ricuranga ryitwa Aganze rimenyerewe gutarama mu mahoteli akomeye, umuhanzi Makanyaga Abdul, umuhanzi Bruce Melody ndetse na Nsengiyumva (Igisupusupu)

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangaje ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abatuye mu Mujyi wa Kigali gushyuha bakishima kandi bakidagadura.

Ati “Ni gahunda tumaze igihe dutekerezaho kugira ngo Umujyi wacu ube ushyushye. Twabishyize mu mpera za buri kwezi kubera ko abantu baba bamaze ukwezi mu kazi barushye bakeneye kwidagura.”

Yakomeje agira ati “Icyo gitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro muri Car Free Zone. Kwinjira ni ubuntu, ntabwo tuzishyuza. Nubwo duhereye kuri Makanyaga, Bruce Melody, Nsengiyumva ndetse n’Itsinda Aganze ntabwo ari abo tuzajya dukoresha gusa, n’abandi bose bakunzwe tuzabageraho kuko ni igikorwa kizajya kibaho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, kikazakomeza".

Busabizwa yavuze kandi ko ngo hari igihe ibi bitaramo bizajya byimurirwa no hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali nka Kicukiro bikaba byabera kuri IPRC, muri Gasabo bikaba byabera kuri ULK bitewe n’uburyo abantu bazagenda babyishimira.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo