Abanya-Nigeria mu bicu bishimira ko ariho Lil Wayne akomoka

Baramuha ikaze ngo aze muri Nigeria nyuma y’uko avuze ko ibipimo by’ibisekuru bye byerekanye ko akomoka muri Nigeria.

Utegeka Komisiyo y’Abanyanijeria baba mu mahanga witwa Abike Dabiri yise Lil Wayne "umuvandime wacu w’umunijeriya".

Madamu Dabiri yavuze ko yiteze guha ikaze Lil Wayne muri Nigeria.

Umuraperi Lil Wayne yabwiye Revolt TV ko kuri 53% ari umunyanijeriya, avuga ko byerekanywe n’ibipimo ku bisekuru bye, kandi ko ashaka kuzajya muri Nigeria.

Abaturage ba Nigeria bavuze cyane kuri iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babyishimira abandi bavuga ko ari nk’urwenya.

Uwitwa Ihuoma yanditse ati "Lil Wayne 53% ni umunyanijeria? Nahoraga n’ubundi nzi ko ari umuvandimwe. Snopp Dogg na 50 Cent na bo bafite cyane amahuriro na Nigeria".

Haniifa yanditse ati "Lil Wayne yavuze ko 53% ari umunyanijeriya, nari mbizi kuva na mbere, byanze bikunze ni umu-igbo, ariko Reginae [umukobwa wa Lil Wayne] we ni umu-Yoruba"

Muri Amerika, hari abirabura b’Abanyamerika b’ibyamamare muri muzika n’ibindi bari gushyira umuhate mu gushaka inkomoko yabo muri Afurika.


Lil Wayne avuga ko 53% ari umunyanijeriya

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo