Abandi bakinnyi 2 ba Rayon bagiye muri Kiyovu n’umunyabanga wayo aregura

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibizazane aho nyuma y’iyegura ry’uwari umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul kimwe no kwigendera k’uwari umunyezamu wayo, Kimenyi Yves unarindira Amavubi, ubu abandi bakinnyi babiri bayikiniraga barimo Rugwiro Herve na Oumar Sidibé na bo bagiye kwinjira muri Kiyovu SC mu gihe n’uwari umunyamabanga wayo, Abraham Kelly na we yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Kane.

Iyegura ry’uwari umunyamabanga wa wa Rayon Sports, Abraham Kelly

Uwari umunyamabanga wa Rayon Sports, Abraham Kelly yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020 yandikiye Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, yamumenyesheje ko yeguye ku nshingano yari yahawe.

Abahram akaba yakomeje avuga ko azakomeza kuba hafi ikipe aho imukeneye hose mu bikorwa byatuma itera imbere.

Abraham Kelly yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize n’umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza yeguye.

Rugwiro na Oumar Sidibé na bo bagiye muri Kiyovu

Rugwiro Herve na Oumar Sidibé bombi bakinira Rayon Sports na bo bagiye kwinjira muri Kiyovu SC nyuma y’uko iyi kipe isinyishije uwari umunyezamu wa Rayon, Kimenyi Yves unarindira Amavubi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Rugwiro Herve yageze kuri imwe muri Hoteli y’i Kigali ari kumwe n’umunyamakuru ukorera Radiyo imwe yo mu Rwanda.

Rugwiro Herve yasabye uwo munyamakuru wari umutwaye ko batasohoka ngo bave muri iyo modoka kuko yatinyaga ko hagira umufotora amakuru ye akajya hanze kandi ataramara gushyira umukono ku masezerano.

Umuseke dukesha iyi nkuru bakomeza bavuga ko bahise babona imodoka y’umwe mu banyemari b’i Kigali bivugwa ko ari we uri gushora amafaranga muri iyi kipe ya Kiyovu SC.

Uyu munyemari na we utavuzwe amazina, yahise yereka inyandiko y’amasezerano Rugwiro bamaranye iminota 35 baganira.

Ako kanya, uyu munyemari yahise ajya kureba Oumar Sidibé wari uri kuganira na Visi-Perezida wa mbere wa Kiyovu, Theodore Ntarindwa; na bo baganiraga ku bijyanye n’amasezerano.

Iki kinyamakuru ngo gifite amakuru ko Rugwiro Herve yemerewe miliyoni 8 Frw ndetse n’umushahara w’ibihumbi 600 Frw.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo