Abakunzi b’ikinamico “Umurage “bongeye gushyirwa igorora mu gice cya 3

Umuryango utari uwa Leta, Umurage Communication for development utegura ikinamico Umurage, uratangaza ko utazahwema guha ibyishimo abaturarwanda bakunda ikinamico “Umurage” ,aho kuri ubu watangije igice cya 3 cy;iyi kinamico.

Mu Kiganiro wagiranye n’Abanyamakuru ,uyu muryango wabasobanuye ko umaze gukora ibice 2 by’ikinamico umurage ukaba ugiye gutangira ikindi gice cya 3 cy’iyi kinamico kizibanda ku gutanga ubutumwa burimo kwirinda agakoko gatera SIDA, Kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda inda zidateganyijwe ku bangavu, kurinda abana no kwirinda indwara ya Malariya nkuko byagarutweho na Kwizera Jean Bosco, Umuyobozi wa Umurage Communication for Development (UmC).

Hari kandi kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda Malariya.

Yakomeje agira ati “Ku buryo izo ngingo uko ari enye, tuzagenda tugira n’izindi nsanganyamatsiko ntoya harimo nko kurwanya maraliya bizajya binyura muri buri gasozi tuzagenda dukinira.”

Ku bijyanye no kurinda abana, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 90% by’abakurikirana ikinamico umurage basobanukiwe akamaro ku kurinda abana kurusha 73% by’abatajya bumva ibice by’iyi kinamico.

81% by’abumva ikinamico umurage ni Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 kugeza kuri 24. Abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 60 bayumva ku kigero cya 50%
Ikinamico Umurage yumvwa kandi n’abantu b’igitsina gore ku kigero cya 72% mu gihe abagabo ari 69%.

Byagaragaye ko kandi abaturage bagera kuri 20% bakuye ubumenyi mu ikinamico umurage bituma barushaho kugana ibigo by’ubuzima bakeneye kubona serivisi z’ubuzima zihatangirwa. Iyi mibare yose igaragazwa n’ubu bushakashatsi igaragaza akamaro k’ikinamico “Umurage” ifite ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo