Abakinnyi ba Rayon Sports basezeranyijwe kugabana akayabo nibasezerera LLB Academique

Ubwo itsinda ry’abakinnyi 18, abatoza batanu (Olivier Karekezi, Jeannot Witakenge, Lomami Marcel, Nkunzingoma Ramadhan na Hategikimana Corneille), abaganga babiri (Mugemana Charles na Eulade) n’ushinzwe kwita ku myenda (Ntwali Ibrahim Jemba) bakirwaga n’ubuyobozi bwa Rayon sports, basezeranyijwe ko nibashobora gusezerera LLB Academique y’i Burundi banganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Kigali, bazagabana asaga Miliyoni 12 n’igice z’agahimbazamusyi.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umutoza Lomami Marcel, rutahizamu Bimenyimana Binfils Caleb n’ Umunyamabanga wa Rayon Sports, Bernard Itangishaka bita King, baraye i Burundi mu rwego rwo gutegurira inzira bagenzi babo bafashe rutemikirere kuri uyu wa kabiri mu masaha ya saa kumi z’umugoroba (16h).
Itike yo kwinjira kuri Stade y’ikipe ya LLB Academique muri uyu mukino yo mu mwanya w’icyubahiro (VIP), niyo ihenze kurusha izindi mu mateka y’umupira w’amaguru i Burundi.

Dore uko ibiciro bihagaze: Umwanya w’icyubahiro (VIP) : 49 000 Frw, Ahatwikiriye: 9500 Frw, Ahasigaye hose: 1500 Frw.

Bimenyimana Bonfils Caleb yaraye i Bujumbura nyuma yo gukorana imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa mbere. Abakinnyi kandi bakiriwe n’abayobozi barasangira. Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yakiriye abakinnyi mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Muri uyu mukino, Kwizera Pierrot niwe uzambara igitambaro cya Kapiteni i Burundi.

Muri uyu mukino utangira ku isaha ya saa cyenda kandi, Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yahisemo gukora impinduka ebyiri ugereranyije n’ikipe yari yabanjemo mu mukino ubanza, aho yakuyemo Yannick Mukunzi na Ismailla Diarra, akazanamo Muhire Kevin na Nahimana Shassir, ibyo bikaza gutuma Shaban Hussein ‘Tchabalala’ akinishwa nka rutahizamu.

Urutonde rw’abakinnyi 11 ba Rayon Sports bagiye kubanza mu kibuga:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (1)

2. Mutsinzi Ange ‘Jimmy’ (5)

3. Rutanga Eric ‘Akram’ ‘Kamotera’ (3)

4. Usengimana Faustin ‘Vidic’ (15)
5. Manzi Thierry (4)

6. Niyonzima Olivier ‘Sefu’ (21)
7. Muhire Kevin (8)

8. Kwizera Pierre ‘Pierrot’ (23) (C)

9. Shaban Hussein Tchabalala (11)

10. Nahimana Shassir (10)

11. Manishimwe Djabel (28)

Abasimbura: Ndayisenga Kassim (29), Nyandwi Saddam (16), Mukunzi Yannick (6), Ismailla Diarra (20), Bimenyimana Bonfils Caleb (7), Irambona Gisa Eric (17) na Mugabo Gabriel (2).

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakizimana Patrick Kuya 21-02-2018

None Ubu UBurundi Bumaze Gutsinda Bingahe? Kozibuzi Umupira Cane