Abakinnyi ba Barcelona barapimwa Covid-19 mbere y’imyitozo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2020 abakinnyi b’ikipe ya Barcelona barapimirwa Covid-19 ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe mbere yuko batangira imyitozo buri umwe ku giti cye "mu minsi iri imbere".

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga yahawe uruhushya rwo gusubira mu myitozo muri iki cyumweru nyuma yaho Leta idohoreye ingamba zimwe na zimwe zari zafashwe.

Barça ivuga ko shampiyona "yahaye uruhushya" iryo pimwa nyuma yo kugenzura ibikoresho biri ku kibuga cyayo cy’imyitozo.

Abategura imikino ya shampiyona ya La Liga bari gushaka ko imikino y’uyu mwaka yongera gutangira mu kwezi gutaha kwa Gatandatu.

Abakinnyi bo mu byiciro bibiri bya mbere, icya mbere n’icya Kabiri bazajya bitoza buri umwe ku giti cye.

Ni nyuma y’amasezerano hagati y’urwego rw’imikino n’urwego rw’ubuvuzi muri Espagne atuma habaho kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi n’abayobozi b’amakipe.

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo umupira w’amaguru muri Espagne wahagaritswe mu gihe bitazwi igihe kizarangirira, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kandi abakinnyi bose bagomba gupimwa mbere yuko basubira ku bibuga by’imyitozo.

La Liga yafashe ingamba zisesuye zo gutuma imyitozo yongera gukorwa ariko mu buryo bukurikije amabwiriza y’inzego z’ubuvuzi.

Zimwe muri zo ni nko gutangira buri mukinnyi yitoza wenyine, nyuma agashyirwa mu itsinda rito, kugeza noneho igihe nyuma yaho ikipe yose izitoreza hamwe.

Itangazo rya La Liga rigira riti "Izi ngamba zizamara igihe kigera hafi ku byumweru bine bigabanyije mu byiciro, aho muri buri cyiciro hazubahirizwa ingamba zo kwirinda ubwandu zashyizweho na Leta".

Hasigaye iminsi 11 y’imikino ngo shampiyona ya La Liga y’uyu mwaka irangire.

Kugeza ubu Barcelona ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 58. Ikurikiwe na Real Madrid ifite 56.


Barcelona ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa La Liga, irusha amanota abiri Real Madrid





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo