Abakinnyi b’Amavubi berekeje i Maputo bavuga ko batagiyeyo gutembera

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wambere tariki ya 11 Ugushyingo 2019 ku isaa 00h20 berekza i Maputo muri Mozambique, guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera mu gihugu cya Cameroon muri 2021.

Abakinnyi 23 n’ababaherekeje, nibo buriye rutemikirere bayobowe na Musa Hakizimana uri muri komite nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bo n’umutoza wabo, babwiye itangazamakuru ko batagiye muri Mozambique gutembera, ahubwo bazakora uko bashoboye bakazana amanota 3.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent avuga ko ngo yahisemo gusiga Danny Usengimana ukikinira APR FC, Djabel Manishimwe bakinana, Gahungu wa Police FC ndetse na Ally Niyonzima ubarizwa muri Oman, kubera impamvu zitandukanye zatumye, ariko ahanini biterwa n’uko hari umubare baba batagomba kurenza. Ubusanzwe , akaba yari yabahamagaye mbere mu bakinnyi 27.

Biteganyijwe, aba bakinnyi b’ikpe y’igihugu Amavubi bagera i Maputo, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere aho bazahakorera imyitozo kuwa kabiri no kuwa gatatu mbere y’umukino nyirizina uzaba kuwa kane.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 hamwe na Cape Verde, Mozambique na Cameroon. Iyi Cameroon bafitanye umukino ku cyumweru gitaha.

U Rwanda ubwo ruheruka guhura na Mozambique rwatsinzwe ibitego 3-2 i Kigali, gusa umukino wa nyuma wabahurije i Maputo muri 2016 watsinzwe n’u Rwanda igitego 1-0.









Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo