Close MORE NEWS Abakinnyi 11 b’ikipe y’Amagaju FC banduye COVID-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-11-2020 saa 07:34' whatsapp Facebook Ubuyobozi bw’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Amagaju FC, bwatangaje ko abakinnyi bayo 11 banduye Coronavirus ndetse ko bari mu mubare w’abo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko banduriye mu Karere ka Nyamagabe. Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo, yavuze ko mu Rwanda habonetse ubwandu bushya 18 burimo ubw’abantu 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i Kigali, babiri b’i Gatsibo na batatu b’i Nyagatare. Aba bakinnyi banduye mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe imikino ya playoff y’icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Amagaju ni imwe mu makipe umunani ari guhatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere. Iyi mikino itegerejwe hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo. Ku wa 11 Ukwakira nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe. Iyi kipe yari yabaye iya mbere yo mu Cyiciro cya Kabiri ipimishije abakinnyi bayo ndetse nyuma y’iminsi mike ikaba yarahise itangira umwiherero. Umuyobozi wayo, Mukiza Emile, yabwiye IGIHE ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye. Ati “Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n’abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.” Abajijwe niba bitaza gukoma mu nkokora intego iyi kipe yari ifite zo gusubira mu Cyiciro cya Mbere, Mukiza yavuze ko bazitabaza abandi bakinnyi bafite. Ati “Ntabwo ari bo twari dufite gusa, turimo kureba ikigomba gukurikiraho, niba itariki y’imikino izagera hari abo dushobora gukoresha. Impungenge ntizabura kuko niba wari ufite abakinnyi bakarwara, ni ukureba ibishoboka byatuma tugera ku cyo twashakaga.” Amagaju FC aherutse kwemeza Niyibizi Suleiman nk’umutoza mushya usimbura Habimana Sosthene wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Amagaju FC mu mwaka w’imikino ushize ubwo bahuraga na APR FC mu mukino wabereye i Nyagisenyi Urubanza rw’umunyamakuru w’UMUBAVU ruhinduye isura, ibyo Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yabazwagaho mu rukiko rw’i Paris, byose urabimenya muri iyi Video: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Abakinnyi 11 b’ikipe y’Amagaju FC banduye COVID-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-11-2020 saa 07:34' whatsapp Facebook Ubuyobozi bw’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Amagaju FC, bwatangaje ko abakinnyi bayo 11 banduye Coronavirus ndetse ko bari mu mubare w’abo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko banduriye mu Karere ka Nyamagabe. Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo, yavuze ko mu Rwanda habonetse ubwandu bushya 18 burimo ubw’abantu 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i Kigali, babiri b’i Gatsibo na batatu b’i Nyagatare. Aba bakinnyi banduye mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe imikino ya playoff y’icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Amagaju ni imwe mu makipe umunani ari guhatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere. Iyi mikino itegerejwe hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo. Ku wa 11 Ukwakira nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe. Iyi kipe yari yabaye iya mbere yo mu Cyiciro cya Kabiri ipimishije abakinnyi bayo ndetse nyuma y’iminsi mike ikaba yarahise itangira umwiherero. Umuyobozi wayo, Mukiza Emile, yabwiye IGIHE ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye. Ati “Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n’abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.” Abajijwe niba bitaza gukoma mu nkokora intego iyi kipe yari ifite zo gusubira mu Cyiciro cya Mbere, Mukiza yavuze ko bazitabaza abandi bakinnyi bafite. Ati “Ntabwo ari bo twari dufite gusa, turimo kureba ikigomba gukurikiraho, niba itariki y’imikino izagera hari abo dushobora gukoresha. Impungenge ntizabura kuko niba wari ufite abakinnyi bakarwara, ni ukureba ibishoboka byatuma tugera ku cyo twashakaga.” Amagaju FC aherutse kwemeza Niyibizi Suleiman nk’umutoza mushya usimbura Habimana Sosthene wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Amagaju FC mu mwaka w’imikino ushize ubwo bahuraga na APR FC mu mukino wabereye i Nyagisenyi Urubanza rw’umunyamakuru w’UMUBAVU ruhinduye isura, ibyo Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yabazwagaho mu rukiko rw’i Paris, byose urabimenya muri iyi Video: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika