Abakina Filimi z’urukozasoni bararirira mu myotsi, Instagram yabasibiye Konti

Nyuma yuko ubuyobozi bw’urubuga rwa Instagram bufashe icyemezo cyo gusiba burundu konti za bimwe mu byamamare bikina Filimi z’urukozasoni nyamara zarabyinjirizaga agatubutse, bamwe muri bo ubu bararira ayo kwarika bavuga ko barengayijwe.

Ibyamamare mu gukina amafilimi ashishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina bibarirwa mu magana byasibiwe ama konti kuri Instagram ndetse ibaha n’ubutumwa bubamenyesha ko nta yindi konti bemerewe gufungurira kuri uru rubuga.

Instagram ivuga ko aba bica amategeko n’amabwiriza agenga Instagram kubera ama Video y’imibonano mpuzabitsina bazanaho n’ubwo bo bahakana ko nta mategeko bigeze bica ko ahubwo bisanze bahanaguriwe konti zabo.

Uwitwa Alana Evans akaba n’uhagarariye ishyirahamwe ry’abakina izi Filimi rizwi nka ‘Adullts Performers Actors Guild’ yagize ati “Nakagombye kugenzura konti yanjye ya Instagram kuri Sharon Stone cyangwa izindi zose ariko mu by’ukuri kubikora byatuma nkurwa ku rubuga.”

Alana Evans avuga koitsinda rye ryakusanyije abarenga abakinnyi b’aya ma filimi barenga 1300

Basaba kurenganurwa na Instagram yabasibiye ama konti bavuaga ko yabinjirizaga amafaranga menshi ibahora ko bangiza amategeko n’amabwiriza byayo.

Evan akomeza agira ati “Badukoreye ivangura kubera ko badakunda ibyo dukora kugira ngo tubeho.”

Guhera muri Kamena uyu mwaka nibwo ubuyobozi bwa Instagram bwashizeho igikorwa cyo kujurira ku basibiwe ama konti ariko abashyiraho iz’aya mashusho zo ba nyirazo bavuga ko bagumye guhanagurwa ku rubuga.

Alana Evans avuga ko yababaye cyane ubwo yabonaga ‘Account’ y’ uwari umukinnyi w’icyamamare muri ‘Pornogaraphy’witwa Jessica Jaymez yari ifite abayikurikira (Follwers) bagera ku bihumbi 900 yasibwe ku rubuga, uyu akaba yarapfuye muri Nzeri.

Uwitwa Ginger Banks usanzwe ukora uyu mwuga yabwiye BBC ati “Iyo ukoresheje imbaraga zawe wubaka account ukagera ubwo uyigeza ku ba ‘followers’ barenga ibihumbi magana atatu (300,000) warangiza ukabona barayisibye wumva ucitse intege.”

Ginger Banks yakomeje avuga ko n’utarigeze agira amabwiriza yica wese yakuwe kuri uru rubuga.

Uwitwa Ginger Banks usanzwe ukora uyu mwuga yabwiye BBC ati “Iyo ukoresheje imbaraga zawe wubaka account ukagera ubwo uyigeza ku ba ‘followers’ barenga ibihumbi magana atatu (300,000) warangiza ukabona barayisibye wumva ucitse intege.”

Ginger Banks yakomeje avuga ko n’utarigeze agira amabwiriza yica wese yakuwe kuri uru rubuga.

Facebook ibivugaho iki?

Ubuyobozi bwa Facebook ari na bwo bufite mu maboko Instagram bubinyujije ku muvugizi wa Facebook, bwatangarije BBC ko bi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga sosiyete no kugirango ibyo Facebbok na Instagram bashyira ku rubuga (Content) bibe bitabangamiye buri wese, gusa buvuga ko hazagenzurwa niba ntawe ushobora kuba yararenganyijwe.

Ubuyobozi bwa Facebook ari nabwo bufite mu maboko Instagram bubinyujije ku muvugizi wa Facebook bwatangarije BBC koi bi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga sosiyete no kugirango ibyo Facebbok na Instagram bashyira ku rubuga (Content) bibe bitabangamiye buri wese, gusa buvuga ko hazagenzurwa niba ntawe ushobora kuba yararenganyijwe.


Jessica Jaymez, umwe mu bakuwe ku rubuga rwa Instagram yari afite abamukurikiraga bagera ku 900,000


Abakina Filimi z’urukozasoni bararirira mu myotsi nyuma yuko Instagram ibasibiye Konti zabinjirizaga agatubutse

Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo