Abahanzi basigaye baririmba ‘ibishegu’ bagiye kujya bakurikiranwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwaciye amarenga ko abahanzi basigaye baririmba ‘ibishegu’ bashora kujya bakurikiranwa, ubusanzwe uru rwego rufite inshingano zirimo kurinda, gutahura, gukora iperereza no gusubiza ibibazo byugarije ibyaha bigenda bigaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho no kubaka ubufatanye hagamijwe kubahiriza amategeko.

Iyo uru rwego rumaze gukora iperereza no kugenza ahashobora kuba hari icyaha, nyuma hakorwa dosiye igashyikiriza Ubushinjacyaha bukaba aribwo bufata umwanzuro wo kuregera Urukiko bityo hagatangwa ubutabera.

Hari benshi basigaye bibaza ku bihangano byo muri iyi minsi by’umwihariko zimwe mu ndirimbo ziri gushyirwa hanze n’abahanzi ziba zuzuyemo amagambo benshi bagereranya n’urukozasoni niba bashobora gukurikiranwa mu mategeko.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dominique Bahorera aherutse kubwira itangazamakuru ko igihe cyose umuhanzi yaririmbye ibintu by’urukozasoni bikanyura ku mbuga nkoranyambaga na byo hari icyo amategeko ateganya kandi bashobora gukurikiranwa.

Yagize ati “Biramutse bikozwe bikanyuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bakoresheje mudasobwa, ku buryo na byo bigaragaza ko binyuranye n’ibyo amategeko yemera na bo bazakurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko ubwo tuzareba niba uwo muhanzi ibyo yaririmbye yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hantu hose banyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko nicyo itegeko riteganya, abo na bo bashobora gukurikiranwa.”

Hashize iminsi abahanzi benshi bari gushinjwa kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ishegu’ ziganisha ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ngeso zishobora koreka urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi harimo Bruce Melodie waririmbye indirimbo nyinshi zitavuzweho rumwe zirimo iyitwa ‘Appettit’ yahuriyemo na Fik Fameica, ‘Ntiza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Saa Moya’ n’izindi nyinshi.

Hari kandi Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igare’ iri muri uwo mujyo, Davis D wakoze na we indirimbo nk’izi zirimo iyo yise ‘Dede’ ndetse na ‘Micro’ n’abandi benshi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ivuga ko izi ndirimbo zoreka urubyiruko ikavuga ko izakomeza kurwanya ibi bihangano.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yavuze ko badashobora kureka izi ndirimbo ngo zikomeze kwigisha abana ingeso mbi.

Ati “Izo ndirimbo ziteye isoni, mpora ndwana na zo ntabwo nzazireka ngo tuzihe amahoro, ntabwo twaba turera twifuriza abana bacu kuzamuka bemye ngo tureke ibi bintu bakurire mu ngeso zitari zo.”

Ku ruhande rw’abahanzi bo batangaza ko indirimbo bandika nta bishegu cyangwa amagambo y’urukozasoni aba arimo ahubwo abazumva bakazitwara muri uwo mujyo aribo bafite ibibazo.


Bahorera Dominique Umuvugizi w’Agateganyo wa RIB

Ingabire Victoire ntiyumva uburyo Leta ishora amafaranga mu bidafitiye akamaro abaturage birimo nka Robo yaguze, Drone n’ibindi, byose urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo