Abahanzi 10 Nyafurika bibitseho agatubutse muri Muzika

Amafaranga si ikintu, akandagira ahoroshye kandi burya ahageze arunamirwa, ukina n’ikintu cyatumye umwana w’Imana agambanirwa gusa ikiza ni uko rimwe na rimwe usanga hari icyo afashije ku batishoboye bitewe na bene yo ariko kandi na none kubw’umutima wa kimuntu, igishavuza ni uko usanga hari igihe yifashishwa mu guhitana ubuzima bwa bamwe.

Nkuko twabigize intego ko buri kanya tugomba kubagezaho amakuru yizewe kandi yo ku isooko atandukanye yo hirya no hino ku isi, ni yo mpamvu igiye kurisha ihera ku rugo. Munyemerere urugo rwacu rutubere Afurika dutuye.

Turebere hamwe abahanzi bakomoka ku mugabane wa Afurika mu abahize abandi mu butunzi nubwo usanga bamwe atariho batuye gusa ahanini ugasanga ariho bafite ibikorwa byerekeranye n’ubucuruzi.

Ku mwanya wa mbere turahasanga Umuhanzi Aliaume Damala Badala uzwi ku
izina akoresha ku rubyiniro nka AKON uzwi ku indirimbo nka "Lonely” n’izindi. Uyu yavutse taliki ya 16 Mata 1973 avukira ahitwa St.Louis, Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afite amamuko i Dakar muri Senegal .

AKON ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, atunganya indirimbo ndetse
akaba n’umucuruzi. Akon afite inzu ze ebyiri zitunganya umuziki ku giti cye ari naho
yasinyishije abahanzi babiri b’ibyamamare nka Lady Gaga ndetse na
T-Pain.

Ubu tuvugana uyu muhanzi akaba afite umutungo ubarirwa muri Millioni
mirongo inani ($80 million) z’amadorari ya Amerika.

Ku mwanya wa Kabiri turahasanga umuhanzi Nkosinathi Inno Maphumulo uzwi nka Black Coffee. Yavutse taliki 11 Werurwe 1976, avukira muri Afurika y’Epfo. Ni umudije (Dj), atunganya indirimbo ndetse akanazikora.

Yifitiye Label itunganya umuziki ku giti cye yitwa “Soulistic Music Label”. Ubu na we akaba afite umutungo uhwanye na Miliyoni mirongo itandatu z’amadorari ya Amerika ($60 million).

Ku mwanya wa Gatatu turahasanga umuhanzi David Adeleke uzwi ku izina akoresha ku rubyiniro nka Davido, ni Umunyanijeriya nubwo hari abamwita umunyamerika bitwaje ko yahavukiye. Yavutse taliki ya 21 Ugushyingo 1992 mu gace ka Atlanta, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo agakora akanatunganya umuziki akaba yibitseho Label yitwa DMW Record).

Yaciye agahigo ubwo yasinyaga muri Label ya ”Sony Music Entertainment”, yakoreye indirimbo nka Tiwa Savage, Skales, Sauce Kid na Naeto C…mu bihembo yatwaye harimo ibi bikurikira: - Music Video of the Year kuri Ben Tv Awards na African Artiste of the year on Ghana Music Awards.

Ubu na we akaba afite umutungo w’akayabo ka Miliyoni makumyabiri n’enye z’amadorari ya Amerika ($24 million).

Ku mwanya wa Kane tuhasanga umuhanzi Ayodeji Ibrahim Baaalogun uzwi nka WizKid nk’izina akoresha ku rubyiniro, Yavutse tariki 16 Kamena 1990 mu gace ka Surulere,i Lagos muri Nigeria.

Ku myaka 11 ni bwo yabyukije inzozi ze ubwo yaririmbaga muri korari ya Glorious Five, ubu zabaye impamo abikesha kwandika indirimbo no kuririmba. Mu mwaka wa 2009 yasinye muri Banky W record ibarizwa muri Label ya “Empire Mates Entertainment(E.M.E)”.

Mu mwaka wa 2013 yashinze Label yitwa “Starboy Entertainment” yaje no gukorera mo indirimbo yise”Holla at Your Boy”. Muri 2016 yakoranye na Drake indirimbo bayita”One Dance”.

Yaje gusinyana n’ibigo bikomeye nka MTN, Guinness, Glo na Pepsi mu buryo bwo ku menyekanisha ibikorwa byabo. WizKid akaba abarirwa mu mitungo ya miliyoni makumyabiri z’amadorari ya Amerika ($20 million).

Ku mwanya wa nyuma wa Gatanu turahasanga Michael Collins Ajareh uzwi nka Don Jazzy nk’izina akoresha ku rubyiniro. Yavutse tariki 26 Ugushyingo 1982 mu gace ka
Umuahia, Abia muri Nigeria.

Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi, umucuruzi ndetse agatunganya akana kora indirimbo. Yaje gushinga Label yitwa “Mo’ Hits Records” afatanyije na D-Benj mu mwaka wa 2004 ariko mu mwaka wa 2012 yikoreye Label ye ku giti ke ayita “Mavin Records” yahise ahasinyishiriza abahanzi nka Tiwa Savage, Di’ Ja, Reekado Banks n,……ibirenze ibyo yaje kwegukana igihembo nka Producer mwiza w’umwaka.

Uyu na we akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni icumi z’amadorari ya Amerika ($10 Million).

6. Sarkodie umunye Ghana($7 million)

7. Tinashe umunya Zimbabwe($6 million)

8. Hugh Masekela umunya Afurika Yepfo($1.5 million)

9.Olivier Mtukudzi Umunya Zimbabwe($1.2 million)

10. Jidenna Umunya Nigeria nubwo yavukiye mu gace kitwa
Wisconsin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika($1 million).

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ba bagabo batamajwe na Kamera bari kwambura umugore ucuruza ama-Unite i Remera bafashwe umwe araraswa arapfa, Polisi yerekanye uwo yafashe anahishura icyabibateye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo