Abageni bagonzwe n’ikamyo bamaze gusezerana bahita bapfa

Umusore n’umukobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma y’iminota mike bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

CNN yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko umusore yitwa Harley Morgan wari ufite imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux wari ufite imyaka 20.

Baguye mu mujyi wa Orange muri Leta ya Texas. Polisi yo mu mujyi wa Orange yatangaje ko imodoka yari itwaye aba bageni yagonganye n’ikamyo yakururaga imashini ihinga.

Ababyeyi b’umusore na bashiki be babonye abana babo bava mu mwuka w’abazima kuko bari babari inyuma.

Nyina Kennia yagize ati “Niboneye n’amaso umwana wanjye apfa. N’ubu ndacyafite amaraso y’umwana wanjye kuko nagerageje kumukura mu modoka. Ni ishusho itazasibangana mu buzima bwanjye bwose. Nzahora mbona ikamyo ikubita umwanya wanjye ikamwica kugeza igihe nzaba nkiri ku Isi.”

Ba nyakwigendera bateganyaga kuzakora ubukwe tariki 20 Ukuboza 2019 bari kumwe n’inshuti n’imiryango.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo