Abagaragaye mu isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Nyuma yuko abarimo umutoza wa Kiyovu, Karekezi Olivier, abakinnyi ba Rayon Sports n’aba Kiyovu Sports bagaragaye bibereye mu bibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, ubu Polisi y’u Rwanda iratangaza ko uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.

Isabukuru y’umukunzi wa Sarpong yabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda aho yitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi.

Ubwo amafoto y’abari babyitabiriye yajyaga ahagaragara ku wa Mbere, benshi banenze ababyitabiriye kuba barirengagije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu cumi n’umwe baraye bafashwe bajyanwa mu kato, naho abandi babiri baracyashakishwa, nyuma y’uko bagaragaye bari mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda kwandura n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Nk’uko wabibonye, uburyo bagaragaye ntabwo bagaragaye neza, ibintu byo guhana intera, kwambara agapfukamunwa nk’uko bisabwa muri iki gihe, ntabwo byubahirijwe ku buryo rero mu by’ukuri ntabwo wamenya niba ari bazima, ikaba ari yo mpamvu rero bafashwe bakajyanwa mu kato.”

Abafashwe ni cumi n’umwe ariko hari abandi babiri bagishakishwa, Sarpong na Karekezi bakaba bari mu bafashwe.

Hari amakuru UMUBAVU wamenye avuga ko bamwe mu bari bitabiriye ibi birori barimo umutoza wa Kiyovu Spots, Karekezi Olivier, Kimenyi Yves na Michael Sarpong bitabye Polisi kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kuva ku wa Kabiri mu gitondo, bakahava mu ijoro nyuma saa yine (22:00).


Irambona Eric, Rugwiro, Mugisha Gilbert, Kimenyi, Habimana Hussein na Commodore Olokwei bari mu bari bagiye kwifatanya na Sarpong mu birori


Isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Michael Sarpong yabereye ahazwi nka Fazenda i Nyamirambo


Abarimo abakinnyi bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo