Abafana 12 bakurikiranyweho gushinyagurira umurambo wa DJ Arafat

Leta ya Côte d’Ivoire yamaze guta muri yombi abafana 12 nyuma y’uko bagize uruhare mu gufungura isanduku yarimo umurambo w’umunyabigwi mu muziki, Dj Arafat witabye Imana azize impanuka y’ipikipiki, ibyafashwe nko gushinyagurira umurambo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Abidjan, Bwana Vincent Tohbi Irie, yagize ati “Turacyakora iperereza. Twiteguye guta muri yombi buri wese wagize uruhare.”

Mbere y’uko Dj Arafat ashyingurwa habaye igitaramo cy’ijoro cyaririmbyemo abahanzi bakomeye mu muziki ku isi. Yashinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje.

Mayor Vincent avuga ko ibyakozwe na bamwe mu bafana ari ugushinyagurira umurambo wa Dj Arafat.

Umwe mu bafana utaratangajwe amazina waganiriye na AFP, yagize ati “Turashaka kubona umubiri w’umunyabigwi wacu mbere y’uko ushyingurwa.”

Dj Arafat yasezeweho bwa nyuma mu gitaramo cyahuje ibyamamare ku isi

Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko hari bamwe mu bafana bakoresheje ingufu bafungura imva ya Dj Arafat bifata amafoto n’amashusho bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yasakaye agaragaza bamwe mu bafana bafungura isanduku yari irimo umurambo wa Dj Arafat, bawukuramo imyenda, bamwe batwara imirimbo yari yambitswe abandi bitegereza ‘tatoos’ yari afite.

Police ni iyo yatatanyije aba bafana yifashishije ibyuka biryana mu maso. Ange Didier Houon yamamaye mu muziki ku izina rya Dj Arafat. Ni umunya Cote d’Ivoire kavukire. Yitabye Imana afite imyaka 33 azize impanuka y’ipikipiki (moto).

Yapfuye kuya 12 Kanama 2019 aguye mu bitaro bihereye mu Mujyi waAbidjan muri Cote d’Ivoire. Dj Arafat yamenyakanye mu njyana ya ‘Coupe Decaler’ ayimenyekanisha ku isi.

Mu gihe yamaze yakoranye n’ibyamamare bikomeye nka Maitre Gims, Davido, Koffi Olomide, Fally Ipupa [Watumiye i Kigali mu gitaramo]. Yari asanzwe abarizwa muri ‘Label’ ya Maitre Gims.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo