APR FC yisubiyeho igaruka mu irushanwa ry’Agaciro

Nyuma y’umunsi umwe ikipe ya APR Fc itangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019, yamaze gutangaza ko byahindutse izitabira iri rushanwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2019, ikipe ya APR FC yari yatangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019 kubera w’abakinnyi ifite m ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abandi bavunikiye mu mikino ya gisirikare.

Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver, yemereye itangazamakuru ko ikipe ya APR FC ubu yiteguye kwitabira iri rushanwa kuko ngo abakinnyi babiri muri batatu bari bavunitse batangiye imyitozo, ndetse ikazanifashisha abakinnyi b’Inatre FC ndetse n’abo mu ishuli ryayo ry’umupira w’amaguru.

Yagize ati " Nyuma yuko ikipe ya Apr Fc yandikiye Ferwafa ko itazashobora kwitabira irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Agaciro Cup 2019 kubera impamvu zitandukanye, zirimo abakinnyi 8 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi abandi bakinnyi 3 bafite ibibazo by’imvune."

"Ikipe ya Apr Fc izakina irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Agaciro Cup 2019 kuko mu bakinnyi 3 bari bafite imvune, abakinnyi 2 ejo ni mugoroba batangiye gukora imyitozo aribo Nizeyimana Djuma na Nshuti Innocent bazakina irushanwa rya Agaciro Cup 2019."

"Abakinnyi badahari bahamagawe mwikipe y’igihugu Amavubi bazasimburwa n’abakinnyi bakiri bato bo muri Academy ya Apr Fc cyangwa Intare Fc kugirango umubare uzabe wuzuye w’abakinnyi bazakina Agaciro Cup 2019."

Kugeza ubu biravugwa ko FERWAFA yamaze guhindura amatariki ndetse n’uko iri rushanwa rizakinwa, rikazakinwa mu minsi ibiri gusa, aho Rayon Sports yazahura na Police FC, naho APR Fc igahura na Mukura, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, mu mikino izaba tariki 13 na 15/09/2019.


Abakinnyi batatu bari baravunitse ubu babiri batangiye imyitozo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo