APR FC yatakaje amanota 2 ibihirikikira ku kibuga

Ikip ya APR FC yatunguwe na Gicumbi FC itakaza amanota Kabiri, umukino wabereye ku kibuga cyo ku Mumena mu Mujyi wa Kigali warangiye inganyijemo na Gicumbi FC igitego 1-1.

Ni umukino benshi bahaga amahirwe APR FC gutsinda, dore ko yagiye gukina uyu mukino irusha ikipe ya Gicumbi FC amanota 23, gusa igitego cya Gicumbi ku munota wa 14 cyari maze kugeramo, APR FC ikishyura ku munota wa 90 bamanitse iminota 6 y’inyongera.

Adil Muhammed umutoza wa APR FC yahise avuga ko gukinira ku kibuga cyo ku Mumena byamukozeho.

Adil Muhammed yanavuze ko atazi impamvu umukino utajyanwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC mu mukino ukurikiraho, irakira ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikazakurikizeho Heroes mbere yo kwakira Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu amakipe 2 ayikurikiye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona araza gukina, igihe hagira itsinda irasigara irushwa inota 1 gusa na APR FC.

APR FC ni yo kipe ifite ubusatirizi bukomeye muri iyi shampiyona, aho imaze gutsinda ibitego 24 mu mikino 12, bivuga ko kuri buri mukino ibona ibitego 2 byibura, inafite ubwugarizi bwiza kuko yatsinzwe ibitego 7 byonyine kugeza kuri uyu mukino wa 12 kimwe na Rayon Sports, Police FC na Mukura VS ziyikurikiye.


Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi witegerezaga uko abakinnyi be bitwara bakina na Gicumbi banganyije 1-1 bigoranye, avuga ko yatakaje amanota kubera ikibuga kibi cyo ku Mumena





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo