Close MORE NEWS APR FC na Rayon zihuriye Final ya CECAFA, waba ari ishiraniro! Uburyo zishobora guhura UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-07-2019 saa 12:21' whatsapp Facebook Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zishobora gucakiranira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu gihe zombi zaba zitwaye neza mu mikino ya ½ cy’irangiza. Ejo ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019 nibwo imikino y’amatsinda yarangiye yasize ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC na Rayon Sports yo mu Rwanda (mu itsinda A), KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania (mu itsinda B), APR FC yo mu Rwanda na Green Eagles yo muri Zambia (mu itsinda C), Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (mu itsinda D) zikatishije itiki yo kuzakina imikino ya ¼ cya CECAFA KAGAME CUP. Benshi bibwiraga ko bishoboka ko APR FC na Rayon Sports zishobora nko gucakiranira muri ½ ariko aho bishoboka ko zahura ni ku mukino wa nyuma honyine. Ibi biraterwa nuko APR FC iri mu nzira imwe n’ikigugu TP Mazembe ndetse bose nibatsinda imikino ya ¼, bakazahurira muri ½ cy’irangiza CECAFA mu gihe Rayon Sports nayo izaba yisobanura na KCCA ihatana kwinjira muri ½ bityo zagera Final zigacakirana mu mukino waba ari ishiraniro dore ko zifitane n’akantu kava ku buryo zagiye zitwarana abakinnyi mu buryo zitiyumvisha n’ubu. Dore uko imikino ya ¼ ya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe: *Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga* TP Mazembe vs Azam FC KCCA vs Rayon Sports FC *Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga* APR FC vs AS Maniema Union Gor Mahia vs Green Eagles FC Biteganyijwe ko iyi mikino yose yo gukuranamo izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, isaha iyi mikino izaberaho n’amafaranga yo kwinjira biramenyekana kuri uyu wa mbere. Imikino izajya ikinwa saa Kumi zuzuye, uwa mbere mu gihe umukino wa kabiri uzajya atangira saa 18h30. APR FC na Rayon Sports zahurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu gihe zaba zitwaye neza muri ½ Inkomoko yo guhangana hagati Rayon Sports na APR FC Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irangiye, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk’akomeye kurusha andi mu Rwanda. APR FC nk’ikipe ya Gisirikare ntibiyumvishaga uburyo batsindwa n’ikipe y’abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n’abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe yari ishinzwe vuba, ariko byarangiye babaye abakeba b’ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside iba ivuyemo gutyo. Imwe mu mibare y’ingenzi wamenya hagati y’amakipe yombi Mu myaka 26 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 17 bya shampiyona birimo icy’umwaka ushize, naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 51 ishize ifite ibikombe umunani bya shampiyona wongeyeho n’icy’uyu mwaka yakuye mu biganza bya mukeba APR FC mu buryo bwatunguranye. Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n’ak’abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon sports bita APR FC ‘igikona’ n’ aba APRFC bita Rayon Sports ‘Gasenyi’. Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo). Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 89. Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 38, zinganya imikino 23. Muri iyo mikino 89 habonetsemo ibitego 246, harimo 119 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 127 ku ruhande rwa APR FC. APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka ushize w’imikino, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018. Guhera mu 1995 kugeza mu 2005, byari bigoye kubona ikipe yatsinze indi inshuro ebyiri zikurikiranya. Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi ku ya 23 Ukwakira 2005, APR FC yanyagiye na Rayon Sports ibitego 3-0 iza no kuyisubira ku ya 1 Gashyantare 2006 iyitsinda 4-1 mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
APR FC na Rayon zihuriye Final ya CECAFA, waba ari ishiraniro! Uburyo zishobora guhura UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-07-2019 saa 12:21' whatsapp Facebook Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zishobora gucakiranira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu gihe zombi zaba zitwaye neza mu mikino ya ½ cy’irangiza. Ejo ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019 nibwo imikino y’amatsinda yarangiye yasize ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC na Rayon Sports yo mu Rwanda (mu itsinda A), KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania (mu itsinda B), APR FC yo mu Rwanda na Green Eagles yo muri Zambia (mu itsinda C), Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (mu itsinda D) zikatishije itiki yo kuzakina imikino ya ¼ cya CECAFA KAGAME CUP. Benshi bibwiraga ko bishoboka ko APR FC na Rayon Sports zishobora nko gucakiranira muri ½ ariko aho bishoboka ko zahura ni ku mukino wa nyuma honyine. Ibi biraterwa nuko APR FC iri mu nzira imwe n’ikigugu TP Mazembe ndetse bose nibatsinda imikino ya ¼, bakazahurira muri ½ cy’irangiza CECAFA mu gihe Rayon Sports nayo izaba yisobanura na KCCA ihatana kwinjira muri ½ bityo zagera Final zigacakirana mu mukino waba ari ishiraniro dore ko zifitane n’akantu kava ku buryo zagiye zitwarana abakinnyi mu buryo zitiyumvisha n’ubu. Dore uko imikino ya ¼ ya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe: *Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga* TP Mazembe vs Azam FC KCCA vs Rayon Sports FC *Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga* APR FC vs AS Maniema Union Gor Mahia vs Green Eagles FC Biteganyijwe ko iyi mikino yose yo gukuranamo izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, isaha iyi mikino izaberaho n’amafaranga yo kwinjira biramenyekana kuri uyu wa mbere. Imikino izajya ikinwa saa Kumi zuzuye, uwa mbere mu gihe umukino wa kabiri uzajya atangira saa 18h30. APR FC na Rayon Sports zahurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu gihe zaba zitwaye neza muri ½ Inkomoko yo guhangana hagati Rayon Sports na APR FC Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irangiye, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk’akomeye kurusha andi mu Rwanda. APR FC nk’ikipe ya Gisirikare ntibiyumvishaga uburyo batsindwa n’ikipe y’abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n’abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe yari ishinzwe vuba, ariko byarangiye babaye abakeba b’ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside iba ivuyemo gutyo. Imwe mu mibare y’ingenzi wamenya hagati y’amakipe yombi Mu myaka 26 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 17 bya shampiyona birimo icy’umwaka ushize, naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 51 ishize ifite ibikombe umunani bya shampiyona wongeyeho n’icy’uyu mwaka yakuye mu biganza bya mukeba APR FC mu buryo bwatunguranye. Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n’ak’abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon sports bita APR FC ‘igikona’ n’ aba APRFC bita Rayon Sports ‘Gasenyi’. Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo). Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 89. Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 38, zinganya imikino 23. Muri iyo mikino 89 habonetsemo ibitego 246, harimo 119 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 127 ku ruhande rwa APR FC. APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka ushize w’imikino, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018. Guhera mu 1995 kugeza mu 2005, byari bigoye kubona ikipe yatsinze indi inshuro ebyiri zikurikiranya. Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi ku ya 23 Ukwakira 2005, APR FC yanyagiye na Rayon Sports ibitego 3-0 iza no kuyisubira ku ya 1 Gashyantare 2006 iyitsinda 4-1 mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo