APR FC na Rayon Sports zari kuzakinira I Nyamirambo zizacakiranira kuri Stade Amahoro

Imyaka 23 irirenze umupira w’amaguru mu Rwanda urangwa no guhangana gukomeye hagati y’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC n’ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa Gatatu abakunzi ba ruhago bazihera ijisho urugamba hagati yabakeba b’ibihe byose aho APR FC izaba yakiriye Rayon Sports ku munsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, umukino wari uteganyijwe kubera Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko ukaba wimuriwe kuri Stade Amahoro.

Kuvuga ko umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuriwe kuri Stade Amahoro aho kuba I Nyamirambo ni uko kuri ggahunda ya Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2018-19’, uyu mukino w’aba bakeba b’ibihe byose wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ube, ikipe ya APR FC yamaze gusaba inemererwa na FERWAFA kwimura ikibuga umukino uzaberaho.

Umuvugizi w’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, Kazungu Claver, yabwiye IGIHE ati “Umukino wimuriwe kuri Stade Amahoro kuko hitezwe umubare munini w’abafana bazawitabira barenze abajya muri Stade ya Kigali. Ni umukino ukomeye kurusha indi mu Rwanda niyo mpamvu twahisemo kuwakirira kuri stade nkuru.”

Uyu mukino uteganyijwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Amakipe yombi azakina adafite inkingi za mwamba hagati mu kibuga kuko APR FC izakina na Rayon Sports idafite Buteera Andrew wagize ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ye yatsinzwemo 3-1 na Club Africain basezererwa muri CAF Champions League.

Rayon Sports yo izakina idafite Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino ikipe ye yatsinze AS Kigali 1-0 mu mpera z’iki cyumweru ariko izishimira kongera gukoresha Muhire Kevin wari umaze iminsi 15 mu Misiri mu igeragezwa biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2018.

APR FC izakira umukino yatanze Rayon Sports gutangira umwiherero witabiriwe n’abakinnyi 20, naho mukeba wayo we azatangira umwiherero ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino

- VIP: 10,000 Frw
- VIP: 5,000 Frw
- Ahasakaye: 3,000 Frw
- Ahadasakaye: 2,000 Frw

Abakinnyi 20 APR FC yatangiranye umwiherero:

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Ntaribi Steven

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Ngabo Albert na Rusheshangoga Michel

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode, Itangisha Blaise na Sekamana Maxime

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjiri, Mugunga Yves, Isaa Bigirimana, Byiringiro Lague na Iranzi Jean Claude.

PNG - 913 kb
APR FC izakina na Rayon Sports idafite Buteera Andrew (20) wavunitse
PNG - 737.5 kb
APR FC na Rayon Sports zizacakiranira kuri Stade Amahoro aho kuba kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo