APR FC ihawe igikombe cya shampiyona 2019/2020

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu kubera Covid-19 ntibyasize umupira w’amaguru, ikaba impamvu yatumye imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro byose mu bagabo ndetse no mubari n’abategarugori zari zarabaye zihagaritswe.

Nyuma y’inama zagiye zikorwa hagati ya Ferwafa n’abahagarariye amakipe mu byiciriro byose mu bagabo no mu bagore aho babaga baganira banatanga ibitekerezo byafasha Ferwafa mu gufata umwanzu waho amarushanwa agana muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020.

Abashinzwe amarushanwa bafashe umwanzuro wo guhagarikira shampiyona aho yarigeze bemeranya guha APR FC igikombe n’amanota 57 mu mikino 23 yari imaze gukina naho ikipe ebyiri za nyuma ari zo Heroes FC ifite amanota 16 na Gicumbi FC ifite amanota 15 zimanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Amakipe ane muri buri tsinda mu cyiciro cya Kabiri azahura akine imikino ya kamarampaka haboneke ebyiri zizamuka mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona y’abari n’abategarugori yo izakomeza igihe Guverinoma izasubukurira ibikorwa bya siporo muri rusange.

Igikombe cy’amahoro nacyo cyagizwe impfabusa naho ikipe ya Rayon Sport izasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup nk’ikipe yabaye iya Kabiri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo