Umutoza Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa  akayabo ka Miliyoni 198 Frw

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA rihaye u Rwanda igihe ntarengwa cyo kuba rwishyuye ibihumbi 215 by’amadolari (hafi Miliyoni 194 Frw) uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jonathan Bryan McKinstry wirukanywe mu buryo budakurikije amategeko, ubu yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 Frw.

Ni amakuru yemejwe n’inzego ibi byarebaga zirimo Minisiteri y’Umuco na Siporo na Ferwafa ko uyu mutoza yamaze kwishyura nyuma y’uko FIFA yari yatanze tariki ya 25 Mata nk’umunsi ntarengwa wo kuba u Rwanda rwamaze kwishyura.

Bimwe mu bihano u Rwanda rwari guhabwa iyo rurenza igihe ntarengwa rwari rwahawe cyo kwishyura uyu mugabo, harimo guhagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 33 ukomoka muri Ireland ya Ruguru, yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016, yirukanwe nyuma y’amezi make gusa ahawe amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Jonathan McKinstry kuri ubu atoza Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ikinamo myugariro Bayisenge Emery. Yatoje kandi Kauno Žalgiris yo muri Lithuania mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sierra Leone hagati ya 2013 na 2014.

PNG - 824.4 kb
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jonathan Bryan McKinstry, yamaze kwishyurwa miliyoni 198 Frw yishyuzaga u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nshimiyimana claude Kuya 26-04-2019

Abakoresha bajebamenya ibyo basinye bakorana n’abakozi amasezerano ukurikuratsinda iyo gufie ibimenyetso

Nshimiyimana claude Kuya 26-04-2019

Abakoresha bajebamenya ibyo basinye bakorana n’abakozi amasezerano ukurikuratsinda iyo gufie ibimenyetso

MAZIMPAKA Kuya 26-04-2019

Ayomafaranga c ubwo ntakundi birangiriye aho ntanogukurikirana abamuhaye amasezerano bakamwirukana bigateza igihugu igihkmbo?