Umukobwa w’ikizungerezi yahishuye ukuntu yahaye umukunzi we ’Avance’ ngo atajya ahandi

Si kenshi ushobora kumva umukobwa yiyemerera ko yaryamanye n’umusore cyane cyane nk’umukunzi we ariko Esperance ashize amanga, yeruye avuga uburyo yaryamanye n’umukunzi we avuga ko nta mpamvu yo kumwima ngo kuko ashobora kumwima akigira ahandi.

Mu kiganiro n’UMUBAVU Esperance avuga ko nubwo umukunzi we batarabana yamuhaye ’Avance’, ati "Ntabwo umukunzi wange turaba ariko Avance ntiyabura, jyewe kubera dukundana, nta mpamvu yo kwifatafata, kuko nshobora kwifata, nkamwifataho nkikomeza hanyuma wenda we yari anankeneye, nkaba mworohereje kuba yajya hanze".

Akomeza agira ati "Jyewe ntekereza ko agomba kumba hafi, nange nkamuba hafi, ntabwo natuma ajya hanze kubera ko hari ibyo namwimye".

Abajijwe niba nta mpungenge zo kuba nyuma yo kuryamana na we batandukana, ati "Hoya, biterwa n’uburyo mwizerana, biterwa n’uburyo umwitwaraho cyangwa nuko akuzi, nyine iyo agushidikanyaho urumva ni ikibazo, ariko iyo akuzi neza nta kibazo".

Uyu mukobwa ukora akazi ko gutanga serivisi zo muri Resitora yatuganiriye kuri byinshi birimo uburyo yishimana n’umukunzi we, indirimbo y’umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’Igisupusupu yise ’Mariya Jeanne’ ikunze kuvugisha benshi kubera amagambo ayirimo benshi bashinja inzira yo kwamamaza imico mibi y’ubusambanyi.

Yatuganiriye kandi ku bakunze kwiyita Aba-Slay Queen, abakobwa bicuruza, n’ibindi bitandukanye.

Iyumvire byinshi yatuganiriye muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Castro Kuya 4-09-2019

Nyamuneka ibi si byiza! Kuki ubusambanyi busigaye bwarahawe intebe? Ahaaaa! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!