Twaguye gitumo umukobwa w’ikizungerezi wa ’Ndimbati’ na Nyina baduhishurira byinshi kuri we-Video

Benshi mu bakurikirana Filimi Nyarwanda by’umwihariko ikunzwe muri iyi minsi y’uruhererekane yitwa ’Papa Sava’, bakunze kwiboneramo umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Moustapha umaze kumenyekana nka ’Ndimbati’.

’Ndimbati’ ni umugabo ufite umugore n’abana 3 b’abakobwa.

Twaguye gitumo umugore we ndetse n’umukobwa we w’ikizungerezi batuganirira byinshi by’umwihariko ku buryo bamubona iyo akina Filimi.

Umugore wa Ndimbati yatubwiye ko mu myaka isaga 24 bamaranye nta mico mibi yigeze amubonaho ngo yewe n’ibyo abantu babona akina muri Filimi, ntaho bihuriye n’imiterere ye.

Yavuze kandi ko na we iyo abona akina muri Filimi bimushimisha dore ko ngo no mu rugo na bo ubu bahinduye izina bamwita Ndimbati, ati "Mu rugo natwe tumwita Ndimbati, izina ryarahindutse ndetse ryaramufase natwe niryo tumuhamagara mu rugo".

Uyu mugore we yanakomoje ku byo yakinnye muri Filimi avuga ko ibyo kurya byamunaniye, nyamara bikagaragara ko arya cyane avuga ko mu rugo atari ko bimeze ko ari ibisanzwe.

Ku byo kuba na we yaba yumva yatera ikirenge mu cy’umugabo we Ndimbati agakina Filimi, uyu mubyeyi yavuze ko we yumva bitamuba mu maraso.

Ku rundi ruhande ubwo twageraga mu rugo kwa Ndimbati, twatunguwe no gusanga afite umukobwa w’ikizungerezi witwa Uwase Ruth maze na we atuganirira byinshi.

Uyu mukobwa wa Ndimbati yatubwiye ko yishimira cyane uburyo ise akina by’umwihariko ashimisha abantu, ati "Ndi umukobwa wa Ndimbati nkuko benshi bamuzi, nkunda uburyo yitwara, uburyo ashimisha abantu".

Abajijwe niba na we yashobora gukina nk’ibyo ise akina, aseka ati "Hoya kuko abantu benshi ntibateye kimwe".

Uyu mukobwa wa Ndimbati avuga ko aramutse akinnye Filimi yakina ahantu ho kwishima ngo kuko adakunda kurakara ariko by’umwihariko ubu akaba ngo yikundira ’Film Making" (ibijyanye no gukora no gutunganya amafilimi).

Ngo ntajya atekereza kuzaba umukinnyi wa Filimi icyakora ngo hari aho yigeze gukinana na se muri Filimi ari umwana mu rugo.

Iyumvire byinshi muri Video:


Uwase Ruth, umukobwa wa Ndimbati


Umugore wa Ndimbati

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo