Nyuma ya Muhadjiri, Rutanga na we arifuza guhura n’uyu mwana wamweretse ko yamwihebeye

Rutanga Eric Aklam kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports arifuza guhura n’umwana muto wagaragaye ku ifoto yambaye umupira uriho izina rye na numero 3 asanzwe yambara mu ikipe ya Rayon Sports.

Ni umupira w’umweru bigaragara ko ushaje kuko wanacitseho gusa ariko inyuma ku mugongo handitseho izina rya Rutanga na numero 3 yambara muri Rayon Sports.

Iyi nkuru yuko Rutanga ashaka uyu mwana yatangajwe n’ikipe ya Rayon Sports binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, ko nyuma yo kubona iyo foto Kapiteni wiyi kipe yifuza guhura n’uwo mwana.

Rayon Sports kuri Twitter yayo yagize iti "Ubu-Rayon burya buravukanwa, Ubu-Rayon burya ni nk’ingabire, Uwo imana yahaye arabuvukana akazanarinda abusazana... Kapiteni wa #Gikundiro Eric RUTANGA arifuza guhura n’uyu mwana akamugenera umwenda mushya we n’ubundi bufasha. Uwaba amuzi akabahuza yaba agize neza...”

JPEG - 81.7 kb
Kapiteni Rutanga Eric Aklam yasabye ko bamushakira umwana wagaragaye yambaye umupira uriho izina rye na numero ye

Iyi foto bigaragara ko yafotorewe ahantu ku mazi, umwana ayarebamo mu mupira ucitse inyuma ku mugongo handitseho Rutanga na nimero 3 akina yambaye, munsi hariho akabyiniriro ke ka Kamotera, ibi bije nyuma yaho mu minsi ishize hari n’undi mwana wari wagaragaye yambaye umupira wanditseho izina rya Muhadjiri ubu ukira Emirates SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse we akaba yaranabonetse ategereje kuzahura nawe.

JPEG - 148.6 kb
Uyu mwana nawe yagaragaye yambaye umupira wanditse izina rya Muhadjiri
JPEG - 113.2 kb
Rayon Sports ibicishije kuri Twitter yasabye uwabona uno mwana ko yamuhuza na Rutanga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo