Neymar Jr aracyatsimbaraye ku gutandukana na PSG

Umunya-Brazil Neymar Jr., yongeye gushimangira ko agitsimbaraye ku cyifuzo cye cyo kuva mu kipe ya Paris Saint Germain asaba ubuyobozi bwayo kumurekura akigendera.

Uyu musore yashimangiye icyifuzo cye ku munsi w’ejo ku wa mbere ubwo yagiranaga inama na Leonardo usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Sport muri PSG.

Amakuru avuga ko PSG yagerageje kumusaba kwisubiraho ku cyemezo cyo kugenda yamaze gufata, ariko undi akabyanga. Neymar kandi ntiyigeze abwira PSG aho yifuza kujya. Amakuru menshi yerekeza Neymar muri FC Barcelona yahoze akinira mbere yo kuyivamo muri 2017 atanzweho akayabo ka Miliyoni 222 z’ama-Euro.

PSG nta tangazo rijyanye n’ibiganiro yagiranye na Neymar irashyira ahagaragara.

Mu gihe amakuru yerekeza Neymar muri FC Barcelona, ikiriho ni uko iyi kipe y’i Catalunya nta mafaranga y’ikiguzi cy’uyu mukinnyi iratwara muri PSG, gusa ikiriho ni uko ishobora kuzaguranira PSG abakinnyi kugira ngo iyorohereze kubona Neymar.

Ukomeje gushyirwa mu majwi yo kuba igitambo ni Philippe Coutinho, gusa amakuru akavuga ko uyu munya-Brazil ntaho agomba kujya kugeza igihe Neymar azaba yabereye mukinnyi wa Barcelona.

PSG ntabwo yifuza gutandukana na Neymar, gusa mu cyumweru gishize Leonardo yari yatangaje ko biteguye kugurisha Neymar, mu gihe cyose ikipe zimushaka zizaba zitanze amafaranga bamwifuzamo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo