Mu mpuzankano ya Gisirikare, inyogosho nshya, abakinnyi ba APR FC bavugishije benshi-Amafoto

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye intero ni iy’amafoto agaragaza abakinnyi b’ikipe ya APR mu masura mashya arimo abambaye impuzankano ya Gisirikare n’abagaragara mu masura mashya nyuma yo kwiyogoshesha bidasanzwe mu rwego rwo kwitegura kujya guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe y’ingabo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba izabera i Nairobi muri Kenya.

Ni muri urwo rwego iyi kipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yasabye abakinnyi bayo kwiyogoshesha bakamaraho umusatsi kugira ngo bazahagararire igihugu bagaragara neza bitandukanye nuko bari basanzwe bameze aho bamwe wasangaga bafite inyogosho runaka.

Kimwe mu biranga abasirikare ni isuku, ntuzabona umusirikare wateretse umusatsi, wasutse cyangwa ngo ashyireho inyogosho ibonetse yose.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bari barateretse umusatsi, bafite inyogosho zigezweho, kuba bazaseruka mu mwambaro w’ingabo z’igihugu, byabaye ngombwa ko biyogoshesha bakamaraho bakagira isuku ku mutwe.

Iyi mikino iteganyijwe kubera mu mujyi wa Nairobi guhera tariki ya 8 kugeza 22 Kanama 2019.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizahuza amakipe y’ingabo aturuka mu bihugu nka Ugannda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

APR FC izatangira imyitozo ku itariki ya 3 Kanama 2019, ikaba izahaguruka mu Rwanda tariki ya 6 Kanama 2019 yerekeza muri Kenya kwitabira iri rushanwa.

Mu mpuzankano ya Gisirikare, Myugariro Niyigena Clement wavuye muri Marines

Buregeya Prince n’ipeti rya Sergeant

Rwabugiri Omar na we yanahawe ipeti

Byiringiro Lague, bagomba kwigishwa n’akarasisi ka gisirikare


Danny Usengimana umusatsi yawumazeho neza

Manishimwe Djabel na we yiyogoshesheje amaraho

Manzi Thierry muri sakon yiyogoshesha

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dushimimana egide Kuya 8-08-2019

Muraberewe muzakore akazi kambisabire komfite impano yogukina mwazamfashije ndabinginze mperereye mukarere kakirehe umurenge wagahara akagari ka nyakagezi muzabamunkoreye murakoze ndategereje komuzampamagara number 0724338718- 0780124086 Muzampamagare

Dushimimana egide Kuya 8-08-2019

Muraberewe muzakore akazi kambisabire komfite impano yogukina mwazamfashije ndabinginze mperereye mukarere kakirehe umurenge wagahara akagari ka nyakagezi muzabamunkoreye murakoze ndategereje komuzampamagara number 0724338718- 0780124086 Muzampamagare

Keza dorcas Kuya 31-07-2019

Courage my lovely taem knd tubarinyuma imana nayo irahari

umusaza Kuya 27-07-2019

Na rimwe, ihuku ntishobora kuba intare. Nyine nibiyambarire ariko uko bigana salute, uko ba fitinze muri iyo myenda bigaragaza ko ari aba civilians b’umuhama

gakuru Kuya 25-07-2019

hhhhhhh ndumiwe kbsa!! babigishe no gukororinga