Min. Mimosa yavuze igihe imikino izasubukurwa anakomoza kuri Academy ya PSG

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Munyagaju Mimosa yatangaje ko imikino izasubukura mu kwezi gutaha yaba shampiyona n’amarushanwa gusa ngo byombi bizajya bikorwa nta bafana bari ku masitade.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Nzeli 2020, mu gihe hashize arenga atamu ibikorwa bihuza abantu benshi birimo n’imikino bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Yagize ati “Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.”.

Mu cyumweru gisize, FERWAFA yari yasohoye amabwiriza y’uburyo amakipe azitwara mu gihe imikino yaba isubukuwe arimo ko amakipe yose agomba gusuzumisha abakozi bayo bose barimo n’abakinnyi.
Ni amabwiriza atarakiriwe neza n’amwe mu makipe yavugaga ko amakipe yabasha kuyubahiriza mu Rwanda ari mbarwa kubera amikoro yayo.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ari yo izicara igasuzuma amabwiriza yagiye atangwa na Federasiyo, ubundi ikaba yayanoza cyangwa ikayemeza.

Académie ya PSG izashyirwa i Huye

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku iterambere rya Sports mu Rwanda, Minisitiri Mimosa yavuze ko hatangije imikoranire n’amakipe akomeye ku mugaba w’u Burayi nka Paris Saint Geramain yo mu Bufaransa isanzwe inakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.

Yavuze ko iriya kipe yohereje itsinda ryo kureba ahazubakwa ishuri ryayo mu Rwanda, rikaba ryarahisemo ko rizubakwa mu Karere ka Huye.

Minisitiri Mimosa kandi yagarutse ku mishinga migari igamije kubaka no kuvugurura stade irimo Stade nkuru Amahoro izatangira kuvugururwa mu Ukuboza uyu mwaka.
Yavuze ko biteganyijwe ko ubwo izaba irangiye izajya yakira abantu ibihumbi 45 mu gihe ubu yari ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 25.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo