Kera kabaye Sadate na Komite ye bayoboraga Rayon Sports begujwe

Munyakazi Sadate, wari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abandi bose bo muri Komite ye by’umwihariko bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe begujwe n’inama ikomeye yahuje RGB, MINISPORTS na bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports yabereye kuri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020.

Ni nyuma y’igihe kinini muri Rayon Sports havugwa ibibazo by’urusobe byatangiye Coronavirus igeze mu Rwanda, Komite y’iyi kipe yari iyobowe na Munyakazi Sadate imaze kweguzwa ndetse ihabwa n’amabaruwa ayishimira.

Iyi nama yari itegerejwe na benshi, yarangiye yemeje ko komite ya Rayon Sports ivuyeho,hanyuma abantu b’inararibonye bo muri Rayon Sports biganjemo abayiyoboye basabwa gutanga amazina y’abantu babona bashobora kuyobora Rayon Sports.

Aya mazina yatanzwe babwirwa ko nta gihindutse kuri uyu mugoroba cyangwa ku munsi w’ejo bashobora kubwirwa ababa bayoboye Rayon Sports.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite ya Sadate n’indi nshya irashyirwaho uzaba kuwa 24 Nzeri uyu mwaka.

Abari mu nama bemeje ko Sadate na Komite bashyikirijwe amabaruwa abasezerera ku mirimo nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo byari mu ikipe kugeza aho abakinnyi benshi bifuza kuyivamo.

Amakuru ahari n’uko ikipe ya Rayon Sports irashyirirwaho urwego rw’ubuyobozi ndetse hagashyirwaho na CEO bivugwa ko ashobora kuba MURANGWA Eugene wabaye umunyezamu w’iyi kipe mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki 14 Nyakanga 2019, nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange, asimbura Paul Muvunyi wari umaze imyaka 2 ayoboye.

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo