José Mourinho agiye kujya asesengura imikino kuri Televiziyo

Televiziyo yo mu Burusiya izwi nka RT yahoze izwi ku izina rya Russia Today, yatangaje ko José Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza agiye kujya atangaza ikiganiro cye kuri iyi Televiziyo.

Byitezwe ko Mourinho, Umunya-Portugali w’imyaka 56 y’amavuko, azajya asesengura imikino ya Champions League muri iki kiganiro ku mupira w’amaguru kizajya kiba rimwe mu byumweru bibiri.

Muri Videwo yamamaza icyo kiganiro cye gishya, Mourinho yagize ati: "Ngiye kujya mvuga ku mupira w’amaguru kuri [Televiziyo ya] RT. Mwibazaga ko nakora iki kindi?"

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2018, Mourinho yakoreye iyi Televiziyo ifite icyicaro mu murwa mukuru Moscou w’u Burusiya, akora nk’umusesenguzi. Ni imikino yabereye mu Burusiya.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, yirukanwe na Manchester United yari amaze imyaka ibiri atoza, nyuma y’igihe ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko cyaranzwe n’umusaruro mucye ndetse bukabona hamwe mu ho byapfiraga.

Muri iyo Videwo yamamaza ikiganiro cye gishya yatangajwe ku rubuga rwa YouTube, Mourinho yagize ati: "Nyuma yaho igihe cy’umwuga wanjye kibanza kirangiriye, buri wese yibazaga ikindi kintu ngiye gukora".

"Nashakaga ikindi kintu gishya... Menyereye gutungura abantu".

Ikiganiro cye gishya kuri iyi Televiziyo iterwa inkunga na Leta y’u Burusiya, cyitwa On the Touchline with José Mourinho cyangwa se hanze y’ikibuga hamwe na José Mourinho, ugenecyereje mu Kinyarwanda. Byitezwe ko gitangira ku itariki ya 7 y’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Televiziyo RT igaragara mu bihugu bingahe?

Televiziyo RT itangaza ibiganiro mu rurimi rw’Icyarabu, Icyongereza n’Icyespanyole.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, ikigo Ofcom kigenzura imikorere y’itangazamakuru cy’u Bwongereza cyanzuye ko iyi Televiziyo itubahirije amabwiriza y’umwuga yo kutabogama mu biganiro bimwe na bimwe yatangaje bijyanye n’ibitero by’uburozi cy’i Salisbury ku wahoze ari maneko w’u Burusiya.

Icyo gihe, Televiziyo RT yatangaje ko "ibabajwe bikomeye n’imyanzuro y’ikigo Ofcom".

Mu kwezi gushize kwa mbere, Mourinho ni bwo yagaragaye bwa mbere nk’ushaka gukora mu itangazamakuru kuva yakwirukanwa na Manchester United. Icyo gihe akaba yaragaragaye nk’umusesenguzi kuri Televiziyo Bein Sports yo mu gihugu cya Qatar.

Televiziyo RT iterwa inkunga na Leta y’u Burusiya, igaragara mu bihugu birenga 100 ku isi. Ku ikubitiro yitwaga Russia Today.

Yatangiye gutangaza ibiganiro byayo mu mahanga mu mwaka wa 2005 nk’ishami rya RIA Novosti, kimwe mu bitangazamakuru bitatu bya Leta y’u Burusiya.

PNG - 184.9 kb
Ku bibazaga icyerekezo cya José Mourinho nyuma yuko gutoza bigenda byanga, agiye kujya asesengura imikino ya Champions League kuri Television yo mu Burusiya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo