Itariki ntakuka Jay Polly azasohokera mu Buroko yamenyekanye

Umuhanzi Tuyishimire Joshua uzwi nka Jay Polly mu Muziki Nyarwanda uheruka gukatirwa amezi 5 y’igifungo agiye gufungurwa.

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko igihano cy’amezi atanu, Jay Polly arasoza igihano cye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018 ariko kubera imwe mu mirimo na gahunda za Gereza n’urukigo bigomba kunozwa neza, Jay Polly biteganyijwe ko azasohoka muri Gereza ku wa kabiri i Tariki 01 Mutarama 2019.

Tariki ya 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa babanaga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo gukatira Jay Polly amezi atanu ari mu buroko, nyuma yo kwemera ibyaha yaregwaga akanabisabira imbabazi.

Amwe mu makuru dukesha umwe mu bari gutegura kwakira Jay Pally, avuga ko hari uburyo budasanzwe buri gutegurwa bwo kumwakira haba ku bavandimwe be, inshuti, abafana n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Nyuma yo kuva mu buroko biravugwa ko bishoboka ko Jay Polly ashobora kuririmba muri bimwe mu bitaramo bikomeye biri gutegurwa hano mu Rwanda by’umwihariko kuri iyo tariki azasohokeraho.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
theo Kuya 22-12-2018

jay yarasigaye afite imico mibi. twizere ko hari icyo abonye .

Nina Kuya 21-12-2018

Le 28 azarekerwe rwose, imirimo yihe se yatuma atarekurwa. Ko wa mugabo prezida yababariye abisabwe n’akane ke mu matora bahise bamufungura. Joy Polly nawe azarekurwe azaba yarangije igihano

SHEMA Johnson Kuya 20-12-2018

Narekurwe gusa nawe nkumuntu wibaza ahakuye isomo.

SHEMA Johnson Kuya 20-12-2018

Narekurwe gusa nawe nkumuntu wibaza ahakuye isomo.

gasigwq ernest Kuya 20-12-2018

ubwose imirimo izaba iriguhuzwa niyihe ?bivuze konabandi iyo igihe cyabo kigeze kitenzwaho iminsi ?!!!

bigirimana alexis Kuya 20-12-2018

indirimbo