Igitaramo cya Ne-Yo na Meddy cyateje impinduka muri Miss Suprenational

Abategura irushanwa rya Miss Suprenational bahinduye italiki ku gikorwa cyo gutoranya abakobwa bahatanira kwegukana ikamba rya 2019, mu gikorwa cyagombaga kuzaba tariki ya 07 Nzeri i Nyarutarama, bavuga ko bakimuriye muri Serena bagerayo bakababwira ko iriya tariki hazaba habera ikindi gikorwa, bagahitamo kugishyira ku wa 08 Nzeri.

Abasanzwe bategura ibitaramo n’abakurikirana imyidagaduro bavuga ko iriya tariki ya 07 Nzeri hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kirimo Ne-Yo na Meddy bityo ko uwategura ikindi gikorwa bibangikanye na cyo yabihomberamo kuko atabona abantu bakitabira.

Alphonse Nsengiyumva uri mu bategura iri rushanwa, yatangaje ko bahinduye amatariki naho igikorwa kizabera ku mpamvu ebyiri.

Ati “Impamvu nyamukuru ni uko turi mu bihe by’imvura twahisemo kujya muri Serena kuko hari ahatwikiriye hahagije, ikindi ni uko twagize impungenge z’abafana kuko iriya tariki yahuriranaga n’igitaramo cya Ne-Yo na Meddy kandi dukeneye ko abantu bahajya hombi bakidagadura.”

Avuga ko bagize impungenge z’uko bashobora guhomba bakabura abantu kuko igitaramo cya Ne-Yo ari imbonekarimwe kandi kikaba kiri no ku rwego rw’igihugu nubwo nabo icyabo ari uko.

Ngo i Nyarutama aho cyari kuzabera ari kure kandi hatagendetse bityo ko kukimurira i Nyarugenge babonye hakorohera benshi.

Iri rushanwa rya Miss Supranational rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rivamo uzitabira Miss Supranational ku rwego rw’Isi. Ubusanzwe abagendaga bahagaririye u Rwanda ntawamenyaga uburyo babaga babonetse.

Iri rushanwa rigeze hagati, abakobwa 20 bahataniye ikamba bamaze gutoranywa hasigaye gukurwamo abandi batanu, abasigaye 15 bakajya mu mwiherero.

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahabwa Miliyoni 1Frw aserukire u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu Ukuboza 2019.

Abandi bazahembwa ni Igisonga cya mbere kizahabwa ibihumbi 500 Frw n’igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 300 Frw.


Ku wa 08 Nzeri 2019 muri Serena nibwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Igitaramo cya Meddy na Ne-Yo nicyo giteye izi mpinduka





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo