’Fofo’ wavugishije abantu ngo ashaka umusore utera akabariro nibura kabiri mu ijoro yaramubonye-Video

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga abantu bari bacitse ururondogoro nyuma yuko bumvise itangazo ry’umukobwa uzwi ku izina rya Fofo (Fofo Dancer) rigaragaza ibintu yifuza ku musore wifuza gukundana na we birimo no kuba byibura yabasha gukora imibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri mu ijoro rimwe.

Nyuma y’iyi nkundura y’ibyamuvuzweho, umubyinnyi Fofo Dancer yaganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU ahishura ko itangazo yatanze ryamukoreye akazi ngo kuko yamaze kubona umusore yifuzaga.

Abajijwe niba koko umusore yifuzaga ubwo yatangaga itangazo yaramubonye, ati "Yego".

Abajijwe niba yujuje ibyo yashakaga, ati "Yego".

Gusa yavuze ko bakiri abafianse bityo ibindi akazabimenya bamaze kubana.

Ati "Navuze ko nkeneye umugabo tubana, turacyari abafiyanse nyine, ubwo nzamenya ko ibindi abikora fresh ari uko nageze mu rugo".

Fofo ni umufille-Mere (afite umwana w’umuhungu) w’umunyarwandakazi utuye i Gikondo, akunze gutumirwa kubyina mu tubyiniro dutandukanye duherereye mu mujyi wa Kigali no hanze yawo, harimo no mu bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba birimo na Congo.

Iyumvire byinshi muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo