APR FC yerekanye rutahizamu Jacques Tuyisenge yasinyishije-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC ku cyicaro cyayo kiri ku Kimihurura yerekanye rutahizamu Jacques Tuyisenge yaguze akayabo ka miliyoni 40 Frw.

Kwerekanwa k’uyu Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi gukuyeho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko nta gihamya bifite.

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka bikomeye kuko ifite inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Champion League, yeretse itangazamakuru Jacques Tuyisenge yaguze miliyoni 40 Frw, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore ari mu Rwanda guhera tariki ya 24 Kanama nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Petro Atlético yari amaze umwe akinira muri Angola.

APR FC imwerekanye nyuma y’ibiganiro bitari byoroshye kuko bimaze iminsi biba ariko ntibigire icyo bigeraho gifatika.

Jacques Tuyisege abaye umukinnyi wa Mbere APR FC iguze uhenze kurusha abandi muri uyu mwaka w’igura n’igurishwa nyuma ya Bizimana Yannick yaguze muri mucyeba wayo Rayon Sports, imutanzeho miliyoni 22 Frw.

Ubusatirizi bwa APR FC nibwo buhenze kuko abakinnyi babiri yaguze bataha izamu bafite agaciro nka miliyoni 64 Frw.

APR FC yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League byaba ngombwa ikaharenga.

Uretse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri umutoza mukuru w’Umunya-Maroc; Adil Mohamed Erradi, APR FC yazanye umutoza wungirije; Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Yaguze kandi abakinnyi bashya barimo Bizimana Yannick watsinze ibitego 24 mu myaka ibiri ishize ya Shampiyona akinira AS Muhanga na Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wakinaga muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanda ndetse n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru, avuye muri Intare FC.

Abandi bakinnyi bivugwa ko APR FC yifuza muri uyu mwaka barimo Meddie Kagere ugifite amasezerano y’umwaka muri Simba SC yo muri Tanzania, myugariro Kato Samuel Nemeyimana ufite amasezerano y’umwaka muri KCCA yo muri Uganda na Mugisha Gilbert ugifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports.


No mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi Jacques ni rutahizamu ntakorwaho

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo