umudugudu w’icyitegererezo uraje ishinga abayobozi

Kuva bava gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu karere ka Bugesera abayobozi b’aka Ngororero ntibagohetse bashaka uburyo hazubakwa umudugudu nk’uriya w’ikitegererezo , Ikibanza cyabonetse mu murenge wa Matyazo, akagari ka Binana, umudugudu wa Nyagasozi ahitwa Kigali.

Kuva ikibanza cyaboneka ntihashira icyumweru abayobozi batakigezeho bashakisha ingamba zo kwesa uriya muhigo utoroshye.

Inama zarakozwe n’abafatanyabikorwa hashakishwa amafaranga ariko aranga aba make. Imiganda myinshi yahuje abayobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage nayo yarakozwe kandi nubu igikorwa. Abagenerwabikorwa bahorana akanyamuneza iyo bahamagawe mu muganda wo kubaka uyu mudugudu kuko bawutezeho byinshi birimo ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mudugudu abaturage bagaragaje ibyishimo bavuga ko “Kigali yabo igiye kuba Kigali koko.” Umuhango wayobowe na Brigadier General Eric Murokore uyoboye inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba ari nazo zizubaka uyu mudugudu. Yari kumwe na Komite nyobozi y’Akarere ikuriwe na Mayor Ndayambaje Godefroid.

Ababayobozi bombi bongeye kwemeza ko uyu mudugudu uzaba wuzuye mu mpera za Kamena 2017. Ukazaba ugizwe n’amazu 25 imwe imwe ituwe n’imiryango 4 inzu imwe ikazatwara agera kuri 38,000,000frws. Hazaba harimo kandi amashuli, ikigo nderabuzima, icyumba mpahabwenge, agakiriro, igikumba cy’amatungo manini n’ibindi bikorwa remezo. Kw’ikubitiro inkeragutabara zemeza ko zizaba zubatse amazu 2 mu gihe cy’amezi 2; World Vision nk’umwe mu bafatanyabikorwa izubaka ishuli ry’incuke, ikigo nderabuzima n’isoko rito.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo