Close MORE NEWS Wari uzi ko Abiy Ahmed wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel yabaye mu ngabo za MINUAR mu Rwanda? UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-10-2019 saa 12:13' whatsapp Facebook Nyuma yuko bitangajwe ko Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari we wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na Komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo, byatumye n’amwe mu mateka ye acukumburwa cyane bimenyekana ko yabaye mu ngabo za MINUAR mu Rwanda. Abiy Ahmed ni umugabo wapfushije ababyeyi be bombi, nyina wo mu bwoko bw’aba Amhara yari umukiristu wo muri idini rya Orthodox, naho se akaba umusilamu wo mu bwoko bw’aba Oromo. Ni umwana wa 13 mu bana se yabyaye ku bagore be bane, akaba umuhererezi mu bana batandatu bavuka kuri nyina. Yagiye mu gisirikare akiri muto, yarangije Kaminuza mu ishami rya ’Computer Engineering’ ari umusirikare. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya ’Master’s mu bijyanye n’imiyoborere igamije impinduka yavanye muri Kaminuza ya Greenwich i Londres. Mu 2017 nibwo yarangije impamyabumenyi y’ikirenga PhD muri Kaminuza ya Addis Ababa aho yakoze ku bijyanye no kurwanya ubuhezanguni. Abiy afite umugore n’abakobwa batatu n’umuhungu wa Kane baherutse kwakira nk’umwana wabo. Ni umukirisitu w’umupantekoti. Abiy yinjiye mu gisirikare atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za Leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1995 yoherejwe i Kigali mu Rwanda mu ngabo za ONU zo kugarura amahoro bwitwaga MINUAR cyangwa UNAMIR. Ingabo za MINUAR zoherejwe mu Rwanda kuva mu 1993 ubutumwa bwazo burangira mu 1996. Mu ntambara hagati ya Eritrea na Ethiopia mu 1998 - 2000 yari ayoboye itsinda rya ’Maneko’ zagombaga kumenya ahari ibirindiro by’ingabo za Eritrea. Mu 2010 yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel yinjira muri Politiki. Yagiye afata imyanya itandukanyeya Politiki aciye mu ishyaka ODP (Oromo Democratic Party), yabaye umudepite, ajya mu buyobozi bw’iri shyaka. Muri Politiki ye yigaragaje nk’umugabo ukunda amahoro kandi wanga akarengane mu bikorwa no mu mvugo ze, yamaganye ibikorwa binyuranye by’urugomo no gukoresha imbaraga. Mu ntangiriro za 2018 yatorewe kuyobora ihuriro ry’amashyaka ryitwa EPRDF, imyivumbagatanyo yo mu kwezi kwa Kabiri 2018 yatumye Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yegura. Mu kwezi kwa Kane uwo mwaka Inteko yahise imutorera kuba Minisitiri w’Intebe. Ageze ku butegetsi yihatiye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye mu nzira z’amahoro. Yihatiye kandi kunga Eritrea na Ethiopia, ibihugu by’ubutegetsi buzirana kuva mu myaka 50 yari ishize basinya amasezerano yiswe ay’ubucuti n’amahoro, ibihugu byombi n’ababituye bongera kubana. Ibikorwa bye byatumye uyu munsi agenerwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel. Mu kwezi kwa 10 2018 abasirikare baje ku biro bye bigaragambya basaba ko umushahara wabo wongerwa, yibonaniye nabo nawe abaha iki kizamini, bivugwa ko yumvikanye nabo mu mahoro n’ubucuti Abiy ni umunyapolitiki wagaragaje ko amakimbirane agomba gushakirwa ibisubizo mu mahoro Ahmed Abiy, Maneko w’umusirikare wahawe igihombe cy’amahoro Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Wari uzi ko Abiy Ahmed wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel yabaye mu ngabo za MINUAR mu Rwanda? UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-10-2019 saa 12:13' whatsapp Facebook Nyuma yuko bitangajwe ko Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari we wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na Komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo, byatumye n’amwe mu mateka ye acukumburwa cyane bimenyekana ko yabaye mu ngabo za MINUAR mu Rwanda. Abiy Ahmed ni umugabo wapfushije ababyeyi be bombi, nyina wo mu bwoko bw’aba Amhara yari umukiristu wo muri idini rya Orthodox, naho se akaba umusilamu wo mu bwoko bw’aba Oromo. Ni umwana wa 13 mu bana se yabyaye ku bagore be bane, akaba umuhererezi mu bana batandatu bavuka kuri nyina. Yagiye mu gisirikare akiri muto, yarangije Kaminuza mu ishami rya ’Computer Engineering’ ari umusirikare. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya ’Master’s mu bijyanye n’imiyoborere igamije impinduka yavanye muri Kaminuza ya Greenwich i Londres. Mu 2017 nibwo yarangije impamyabumenyi y’ikirenga PhD muri Kaminuza ya Addis Ababa aho yakoze ku bijyanye no kurwanya ubuhezanguni. Abiy afite umugore n’abakobwa batatu n’umuhungu wa Kane baherutse kwakira nk’umwana wabo. Ni umukirisitu w’umupantekoti. Abiy yinjiye mu gisirikare atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za Leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1995 yoherejwe i Kigali mu Rwanda mu ngabo za ONU zo kugarura amahoro bwitwaga MINUAR cyangwa UNAMIR. Ingabo za MINUAR zoherejwe mu Rwanda kuva mu 1993 ubutumwa bwazo burangira mu 1996. Mu ntambara hagati ya Eritrea na Ethiopia mu 1998 - 2000 yari ayoboye itsinda rya ’Maneko’ zagombaga kumenya ahari ibirindiro by’ingabo za Eritrea. Mu 2010 yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel yinjira muri Politiki. Yagiye afata imyanya itandukanyeya Politiki aciye mu ishyaka ODP (Oromo Democratic Party), yabaye umudepite, ajya mu buyobozi bw’iri shyaka. Muri Politiki ye yigaragaje nk’umugabo ukunda amahoro kandi wanga akarengane mu bikorwa no mu mvugo ze, yamaganye ibikorwa binyuranye by’urugomo no gukoresha imbaraga. Mu ntangiriro za 2018 yatorewe kuyobora ihuriro ry’amashyaka ryitwa EPRDF, imyivumbagatanyo yo mu kwezi kwa Kabiri 2018 yatumye Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yegura. Mu kwezi kwa Kane uwo mwaka Inteko yahise imutorera kuba Minisitiri w’Intebe. Ageze ku butegetsi yihatiye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye mu nzira z’amahoro. Yihatiye kandi kunga Eritrea na Ethiopia, ibihugu by’ubutegetsi buzirana kuva mu myaka 50 yari ishize basinya amasezerano yiswe ay’ubucuti n’amahoro, ibihugu byombi n’ababituye bongera kubana. Ibikorwa bye byatumye uyu munsi agenerwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel. Mu kwezi kwa 10 2018 abasirikare baje ku biro bye bigaragambya basaba ko umushahara wabo wongerwa, yibonaniye nabo nawe abaha iki kizamini, bivugwa ko yumvikanye nabo mu mahoro n’ubucuti Abiy ni umunyapolitiki wagaragaje ko amakimbirane agomba gushakirwa ibisubizo mu mahoro Ahmed Abiy, Maneko w’umusirikare wahawe igihombe cy’amahoro Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika