Urutonde rw’ibiza 5 byahitanye abantu benshi ku isi

Buri mwaka ku itariki ya 13 Ukwakira, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Ibiza. Kuri iyi nshuro, reka tubagezeho urutonde rw’Ibiza 5 byahitanye abantu benshi ku Isi.

Buriya, kuri iyi Si dutuyeho hari ibintu bibaho umuntu yabiteguye, ariko hari n’ibindi biba bitunguranye, rimwe na rimwe ugasanga binangije ibintu byinshi. Muri ibyo byangiza byinshi, harimo n’Ibiza.

Ibiza ni kimwe mu bintu byangiza ibikorwaremezo ndetse bikanahitana n’ubuzima bwa benshi, kandi mu by’ukuri ntawabigizemo uruhare.

Bitewe n’ingaruka mbi ziterwa n’ibiza, byatumye kuwa 13/10/1989 haba inama y’umuryango w’abibumbye maze bashyiraho umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Ibiza n’ingaruka zabyo.

Twifashishije urubuga rwa www.thoughtco.com reka tubamare aamatsiko
ku mwanya wa 5, Turahasa inkubi y’umuyaga yabaye mu buhinde mu 1839. Uyu muyaga ukaba warahitanye abantu 300,000

ku mwanya wa 4, hari umutingito wiswe Shaanxi Earthquake. Uyu wabaye mu bushinwa mu 1556 maze uhitana ubuzima bw’abagera ku 830,000

ku mwanya wa 3, Turahasanga indi nkubi y’umuyaga yiswe Bhola Cylone. Uyu ni umuyaga wabaye muri Bangladesh mu 1970. Imibare igaragaza wahitanye abantu bari hagati 500,000 na 1,000,000

ku mwanya wa 2, Haza umwuzure wiswe Yellow River Flood, ni umwuzure wabaye mu bushinwa 1887, maze uhitana imbaga y’abantu babarizwa hagati ya 900,000 na 2,000,000

ku mwanya wa 1 kuri uru rutonde rw’ibiza byahitanye abantu benshi ku isi turahasanga, umwuzure wa Yellow River Flood. Uyu mwuzure ubwo wongeraga kuba mu bushinwa mu 1931, waje ufite ubukana burenze ubwo uwa mbere kuko wahitanye ababarirwa hagati ya 1,000,000 na 4,000,000 z’abantu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo