Urukingo rwa Coronavirus ruzaboneka mu mezi 18-OMS

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje izina rishya ry’icyorezo gishya cya Coronavirus rinaboneraho gutangaza ko urukingo rwacyo ruzaboneka mu mezi 18.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Genève ejo ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko, izina ryahawe icyorezo gishya cya coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019 ari COVID-19 akaba ari impine ishatse gusobanura icyorezo cya coronavirus cyateye mu 2019.

OMS yatangaje ko yatoranyije iryo zina mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwitirirwa ibindi bintu, birimo agace k’ahantu, inyamaswa, umuntu cyangwa itsinda ry’abantu.

Tedros ati “Kugira izina ni ingenzi kugira ngo hirindwe ko hakoreshwa andi mazina yaba atari ukuri cyangwa yitiriwe ibindi bintu. Ibyo kandi bituma twabona uko twakwita indi coronavirus igihe yazabaho.”

Mu gihe hakomeje ubushakashatsi ku Isi, umuyobozi wa OMS yatangaje ko bishobora gufata amezi 18 kugira ngo urukingo rwa mbere rwa COVID-19 ruboneke. Muri iki gihe rutaraboneka, yatanze inama z’ibanze mu kwirinda, zirimo gukaraba intoki buri gihe n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, kutegera umuntu uri gukorora cyangwa urwaye ibicurane no gupfuka umunwa n’amazuru ku muntu ufite ibyo bimenyetso.

Ubwo yavugaga ku kurwanya iyo virus abantu bivuye inyuma, yagarutse ku bihugu bifite gahunda z’ubuzima zidahamye zishobora guteza ibibazo, asaba buri gihugu gukora uko gishoboye ntigifungurire umuryango iyo virusi.

Muri icyo kiganirio n’abanyamakuru yanatangaje ko hagiye gushyirwaho Itsinda ry’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku kibazo cy’iyo virus by’umwihariko.

Mu rwego rwo kwihutisha ubushakashatsi kuri icyo cyorezo, OMS yahurije hamwe abashakashatsi n’abahanga mu bya siyansi bagera kuri 400 i Genève mu biganiro by’iminsi ibiri byitabiriwe n’imiryango nterankunga 25 yo hirya no hino ku Isi baganira ku bwihutirwe bw’ubushakashatsi ku cyorezo cya COVID-19.

Soumya Swaminathan, uhagarariye ibijyanye na siyansi muri OMS, yashimiye u Bushinwa ku buryo bwahise butanga amakuru hakiri kare bigafasha ibindi bihugu gushyiraho ingamba zo kwirinda.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo