Umunyarwenya Kevin Hart yarusimbutse mu mpanuka ikomeye

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime Kevin Hart yarokotse impanuka y’imodoka yari ikomeye Imana ikinga akaboko.

Uyu mugabo w’iyaka 40 y’amavuko, yakoze iyi mpanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, birangira asigaranye ibikomere bikabije by’umugongo.

Ni impanuka yabaye ejo ku Cyumweru taliki ya 1 Nzeri 2019, yabereye mu mujyi wa Calabasas muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo uwari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yamucikanye feri abura uko ahagarika umuvuduko kugeza aho yibaranguye imanuka mu mukingo.

Kevin Hart niwe wabashije gusohoka mu imodoka ajya gutabariza abandi bari bakiri mu modoka, uwari utwaye iyi modoka Jared Black nawe akaba yarakomeretse bikomeye.

Muri raporo ikinyamakuru CNN cyahawe na Polisi, ivuga ko uwari utwaye nta kibazo cy’ibiyobyabwenge yaba yakoresheje gihari ku buryo cyaba ari cyo cyateye impanuka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yari impano Kevin Hart yari yaguze ku munsi mukuru we w’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 40.


Umunyarwenya Kevin Hartyarokotse impanuka

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo