Ubusesenguzi: Ikigaragaza ubukoroni bushya bw’u Bufaransa muri Afurika

Kuva mu 1956 Leta za Afurika zatangiye kuva mu menyo ya rubamba y’ubukoroni maze zitangira kubona ubwigenge (Independance), nyuma y’ubwigenge ibyo bihugu by’i Burayi byakuyemo akarenge maze gahunda yabyo iba irangiriye aho.

Nyamara n’ubu hari ibihugu byitwa ko ubukoroni bwarangiye bigikoroniza bimwe muri ibyo bihugu ariko nabwo ubwo bukoroni bukaba budahita bwigaragaza akaba ariyo mpamvu bwitwa bushya .

U Bufaransa rero bukomeje gahunda yabwo yo gukoroneza Afurika cyane cyane mu bihugu byo hagati bya Afurika ndetse n’ibyo mu burengerazuba bwayo.

Twabonye byinshi ku iyicwa ry’impirimbanyi za Demokarasi usanga cyane cyane hari ibihugu byabigizemo akagambane. Aha twakomoza ku rupfu rwa Thomas Sankra aho yishwe n’uwari inshuti ye Blaise Compaore ku kagambane na Leta y’u Bufaransa yayoborwaga na Francois Mitterand.

Iyo uvuze Francois Mitterand, Abanyarwanda bahita bibuka amage ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 kuko uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu gutuma igerwaho.

Ntabwo rero mu mateka y’Abanyarwanda icyo bakibagirwa. Uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yari inshuti y’akadasohoka y’u Bufaransa, urumva ko yari inshuti ikomeye ya Francois Mitterand. Ibi rero byaje gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ishoboka kubera intwaro u Bufaransa bwahaga Perezida Habyarimana Juvenal.

Uyu mugabo Francois Mitterand ntabwo abanyarwanda bazamwibagirwa kuko afatanyije na Habyarimana bashyizeho ikitwa "Zone Turquoise", bikaba byari amayeri yo gukora Jenoside muri za Kibuye ndetse no guhungisha ingabo zari iza FAR n’abayobozi bari aba Leta y’abatabazi.

Ku mitungo rero nta kintu gifatika u Bufaransa bugira kuko icyayi, ikawa, amabuye y’agaciro byose bituruka muri biriya bice bibiri bya Afurika twavuze haruguru.

Urugero Kawa yose ikoreshwa mu Bufaransa ituruka muri Cote d’Ivoire ndetse na Ghana.

Amabuye y’agaciro (Pierres Precieuses) hafi ya yose ava muri Congo Brazzavile. Ubukoroni rero burakomeje ariko bukaguma kuba bushya.

Mu gice rero cy’iburengerazuba bwa Afurika hari ifaranga ryitwa CEFA ry’Abafaransa rihamaze igihe ugasanga kandi ababigiriramo inyungu ari Abafaransa nta kabuza.

U Bufaransa kandi bwashyigikiye iyicwa ry’umugabo witwa Silvanus warwanyaga France 24 maze aricwa ku kagambane k’u Bufaransa.

Mu minsi ishize nibwo humvikanye abaturage b’Abafaransa biyise "Jilet Jaune" bigaragambyaga bavugako badashimishijwe n’izamuka rya Essance mu gihugu.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo