Ibyo wamenya ku Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia

Twifuje ko wamenya iby’ingenzi ku Mujyi wa Addis Ababa by’umwihariko nyuma yuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame atorewe kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), mu nama yabere muri uyu mujyi mu gihugu cya Ethiopia.

Addis Abeba, ni umrwamukuru wa Ethiopia ukaba n’umugi munini w’iki gihugu, w’ubuso bungana na km2 527 z’ubutaka gusa kuko nta gice cy’amazi kirangwa muri uyu mujyi.

Ibarura riheruka gukorwa muri 2007, ryagaragaje ko uyu mujyi wari utuwe n’abaturage 3,384,569, bigaragaza ko uyu mujyi utuwe cyane kuko ku buso bwa 1km2 gusa haba hatuye abaturage 5,165.

Muri uyu mujyi wa Addis Abeba, ni ho hari ikicaro cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU ndetse ni naho uyu muryango washingiwe ukitwa OAU.

Komisiyo y’Ubukungu bwa Afurika, Economic Commission for Africa (ECA) kandi na yo ifite ikicaro muri uyu mujyi, bigatuma witwa umurwa mukuru wa Politike muri Afurika.


Umujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia

Uyu mujyi wavumbuwe unahabwa ubudahangarwa n’uwahoze ari Umwami w’Abami Menelik II, mu 1886. Uyu mugabo yabanje kuba Umwami w’Intara ya SHEWA, ni na we wavumbuye umusozi witwa Entoto uberaho imyitozo ya gisirikare.
Addis Abeba, ni umujyi ugabanyijemo indi mijyi 10 mito mito.

Indimi zivugwa muri uyu mujyi, urwitwa Amharic (71.0%)
Oromo (10.7%)
Gurage (8.37%)
Tigrinya (3.60%)
Silt’e (1.82%)
Gamo (1.03%)
Other (3.48%)

Ku bijyanye n’imyemerere, aba Orthodox ni bo biganje n’ijanisha rya 74.7%, Abayisilamu 16.2%, Abaprotestant 7.77%, mu gihe Aba-Catholic ari bake kuko bafata 0.48%.

Ikigereranyo cy’ubushyuhe muri mujyi ni oC 22, aho cyabaye gito cyanganaga 10 oC, mu gihe aho cyazamutse cyanganaga 30.6 °C.

Ubukungu bw’uyu mujyi bushingiye ku bitu bitandukanye nk’ubucuruzi bukorwa n’abantu bangana 119,197, abangana na 113,977 bakora mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye. 50,538 bakora ibijyanye n’ubwikorezi n’itumanaho, abantu 32,685 bakora mu mahoteri mu gihe abahinzi ari 16,602

Uyu mujyi kandi ukorerwamo ubukerarugendo kuko ubonekamo Intare ziganjemo iz’ingabo muri Parike ya Addis Abeba.

Muri uyu mujyi ni naho hari Ikibuga cy’Indege cya Bole International Airport, imihanda itandukanye ya Gariyamoshi ndetse n’isanzwe.

Meya wa mbere wayoboye uyu mugi yitwaga Tefera Waluwa aho yayoboye kuva mu 1985-1989, mu gihe uri kuyobora ubu yitwa Takele Uma Bant umaze imyaka 10 ayobora uyu mujyi kuva mu 2010

Ukeneye kumenya byinshi kuri uyu mugi, wasura imbuga nka encyclopediabritannica ndetse na lonelyplanet.com, kuko nange ni zo nifashishije nkutegurira ibi byose.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo