UNESCO yashyize injyana ya Reggae n’imbyino yo muri Zambia mu murage w’Isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, ryatangaje ko injyana ya reggae ifite inkomoko muri Jamaica, yashyizwe mu murage w’Isi ukeneye kubungabungwa.

Iyi njyana yamamaye cyane guhera mu 1960 mu ndirimbo zimakaza ubutabera no guteza imbere imibereho, irimbwa cyane n’abarimo Bob Marley, Bunny Wailer n’abanyafurika nka Lucky Dube.

Iyi njyana ikomoka mu gace kari gatuwe n’abantu bahejwe cyane muri Kingston y’Iburengerazuba, ifatwa nk’iyanyujijwemo ubutumwa bwagejeje ku mpinduka haba muri Amerika ya ruguru, iy’epfo n’ibindi bice.

Mu itangazo UNESCO yasohoye kuri uyu wa Kane, yagize iti “Nubwo ku ikubitiro Reggae yakinwaga n’abantu baba mu bibazo, ubu iyi njyana ikorwa ndetse ikanakundwa n’urunyurane rw’abantu b’ingeri zose n’ibitsina byose, amoko n’imyemerere itandukanye.”

Ikomeza ivuga ko uruhare rw’iyi njyana mu kumenyekanisha ibibazo by’akarengane, kwipakurura ibihe runaka, urukundo n’ubumuntu ari ntagereranywa, kandi ikaba yarakomeje kwigaragaza “nk’ijwi rya bose.”

Injyana ya Reggae yagiye ifata intera bitewe n’ubutumwa bwiganjemo bushingiye cyane ku mahoro n’urukundo.

Yagiye yamamara mu bihugu byinshi by’Isi, ndetse igera no mu nsengero.

Bivugwa ko ijambo ‘Reggae’ ryaturutse ku ijambo ryo mu Cyesipanyolo ‘ryasobanuraga umuziki w’umwami’ ariko abandi bakavuga ko iri jambo ryavuye ku ijambo ry’Ikilatini ‘Regi’ n’ubundi risobura ngo’ Ku mwami’.

Muri Jamaica iyi njyana irubashywe cyane kuko kuva mu 2008, Minisitiri w’Intebe wari uriho muri icyo gihe , Bruce Golding, yashyizeho ukwezi kwa Gashyantare nk’uko kuzirikana iyi njyana.

Muri uko kwezi habaho ibikorwa bitandukanye byibanda cyane ku kwitsa kuri iyi njyana, hagahembwa amaradiyo abiri yitwaye neza mu kuyiteza imbere, hagakorwa amanama, amaserukiramuco n’igikorwa cyo guha icyubahiro umuririmbyi Dennis Brown wavuzwe na Bob Marley ko ariwe afatiraho urugero.

Mu murage w’Isi kandi hashyizwemo imbyino izwi nka Mooba imenyerewe ku bwoko bw’aba Lenje bwo muri Zambia. Ni imbyino izwi cyane ku bagabo n’abagore bo muri icyo gihugu guhera mu bihe bya mbere y’ubukoloni.

Dore uko babyina injyana ya Mooba

Bayibyina bitigisa bagendera ku murishyo w’ingoma uba ukaragwa mu buryo bwihuta.
Mu bindi byinjijwe mu murage w’Isi harimo ububumbyi bw’abagore bo mu mujyi wa Sejnane muri Tunisia; umuhamirizo gakondo wa Khon muri Thailand n’uburyo bwo gutaka bwo muri Tajikistan.

Hari kandi uburyo bwo kwirinda Ibiza bituruka ku rubura muri Autriche no mu Busuwisi; umukino wa Rūkada Nātya wo muri Sri Lanka; umurishyo w’ingoma wa Tamboradas wo muri Espagne; Ububoshyi bwa Bobbin muri Slovenia; ingendo z’amafarashi muri Oman; umukino wo gukirana wa Ssirum wo muri Korea n’ibindi.

PNG - 806.1 kb
Iyi njyana yakoreshejwe cyane mu ndirimbo zimakaza ubutabera no guteza imbere imibereho, iririmbwa cyane n’abarimo Bob Marley, Bunny Wailer n’Abanyafurika nka Lucky Dube banafatwa nk’inkingi za mwamba muri iyi njyana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo