Tariki ya Mbere Ugushyingo, umunsi Mbonyumutwa yakubiswe urushyi avuye mu Misa

Ku itariki ya 1 Ugushyingo muri Kiliziya Gatolika iyi tariki yizihizwa nk’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Umunsi nk’uwo mu 1959, Mbonyumutwa Dominiko yagiye mu misa mu Byimana, nyuma yo gutumirwa mu nama na administrateur (nka Guverineri w’ubu) i Gitarama, agezeyo asanga bamubeshye nta nama ihari.

Mbonyumutwa yari sous chef mu Ndiza, akaba umuyoboke w’imena w’ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ko hajyaho repubulika.

Misa ihumuje, Mbonyumutwa yagiye gusura Padiri Marara wabaga kuri iyo Paruwasi. Bivugwa ko aho habaga undi mupadiri wabaga muri UNAR witwaga Alphonse Ngomiraronka wamubonye agakoranya insoresore ngo zijye kumutangira zimukubite.

Amaze kuganira na Marara Ferdinand, Mbonyumutwa yafashe inzira arataha ageze imbere gato mu gashyamba akubitana n’abasore bagera kuri 12 baramutangira.

Muzehe Karekezi Pascal ni umwe muri abo basore bateze Mbonyumutwe ndetse ni nawe wamukubise urushyi. Abaryoshyankuru bavuga ko urwo rushyi rwakubitiwe mu Byimana rukumvikana mu Ndiza yose.

Mbonyumutwa na we yari umusore, yarwanyije abo basore arabanesha.
Guhera icyo gihe, insoresore zo muri MDR Parmehutu zararakaye ndetse zitangira kurarira urugo rw’umuyobozi wazo Mbonyumutwa.

Nubwo yari yavunitse ukuboko, izo nsoresore zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Mbonyumutwa yishwe n’abatutsi maze babiraramo batangira kubatwikira.

Muzehe Karekezi umwaka ushize yagiranye ikiganiro na IGIHE, avuga ko batega Mbonyumutwa nta wari wabatumye ahubwo ngo bamuzizaga kugenda yamamaza ibya repubulika.

Yagize ati “Lunari [UNAR] se yadutumye ari iyihe? Ko twari dutuye inaha badutumaga tuva hehe? Twari iwacu na we avuye iwabo ajya iyo akunda kogereza iyo Parmehutu kandi gahunda yayo twari tuyizi ko ari ukuzica abantu nta kindi.”

Karekezi n’umuryango we bahunze mu 1961 hamaze kuba amatora ya Kamarampaka, agaruka mu 1995 u Rwanda rumaze kubohorwa.

Uyu musaza w’imyaka isaga 80 avuga ko atahunze kubera gutinya ko Mbonyumutwa azihorera ngo kuko n’ubusanzwe yari agakingirizo k’Abazungu.

Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite (ata umurongo) birangira ahejwe muri politiki.

Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu Bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

PNG - 901.5 kb
Mbonyumutwa yakubiswe urushyi avuye mu Misa mu Byimana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Robert Mugabe Kuya 2-11-2018

Namwe igihe cyanyu cyizajyera

Robert Mugabe Kuya 2-11-2018

Namwe igihe cyanyu cyizajyera