Tariki ya 19 Nzeri

Tariki ya 19 Nzeri ni umunsi wa 262 w’umwaka ubura iminsi 105 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1180: Mu Bufaransa,wabaye Umwami Philippi II yasimbuye ku ngoma Louis VII, wari umaze gutanga.
1551:Havutse Henri III, Umwami w’u Bufaransa
1946: Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wari umenyerewe cyane ku izina "Winston Churchill" yasabye ko habaho Itegeko Nshinga rigenga Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi / Etats Unis d’Europe.Yabaye Umusirikare, yarwanye mu ntambara ya (...)

Tariki ya 19 Nzeri ni umunsi wa 262 w’umwaka ubura iminsi 105 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1180: Mu Bufaransa,wabaye Umwami Philippi II yasimbuye ku ngoma Louis VII, wari umaze gutanga.

1551:Havutse Henri III, Umwami w’u Bufaransa

1946: Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wari umenyerewe cyane ku izina "Winston Churchill" yasabye ko habaho Itegeko Nshinga rigenga Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi / Etats Unis d’Europe.Yabaye Umusirikare, yarwanye mu ntambara ya mbere y’isi,. azwi mu ntambara zo mu Buhinde no muri Sudan. Yabaye kandi Umunyapolitiki urabngwa n’impinduramatwara. Umushinga we wa Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi ntiwahise ugerwaho, ariko nyuma y’igihe kirekire haje gushingwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

1955: Habaye kudeta muri Argentine, Perezida Juan Peron ahirikwa ku butegetsi n’agatsiko k’ingabo.

1957: Abanyamerika bagerageje bwa mbere igisasu cya kirimbuzi giturikirizwa mu butaka. Byabereye muri Nevada.

1985: Abantu ibihumbi icumi bahitanwe n’umutingito ku gipimo cya 8,1

1988: Israel yohereje Satellite yayo ya mbere mu kirere

1991: Nibwo Biélorussie yatangarije Umuryango w’Abibumbye ko izina ryayo ryahindutse Bélarus

1991: Abashakashatsi b’Abadage bavumbuye umurambo ukigaragaza isura, w’umuntu wari umaze imyaka 5000 apfuye. Ni mu bushakashatsi bakoreraga mu buvumo bunyuranye bwa Autrichia.

2002: Hatabarutse Général Robert Gueï, wabaye Perezida w Cote d’Ivoire, igihugu yari yaranabereye Umugaba Mukuru w’Ingabo. General Robert Guei yishwe arashwe, nyuma y’amezi make hari umwauka utari mwiza hagati ye na Laurent Gbagbo wayoboraga (unakiyobora) Cote d’Ivoire.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo