Taliki ya 17 Mutarama, umwiryane mu cyahoze ari Zaire kubera urupfu rw’intwari Patrice Emmelly Lumumba

Patrice Emmelly Lumumba yabaye impirimbanyi ya Demokarasi mu cyahoze kitwa zayire (Zaire), akora iyo bwabaga maze arwanya Ababiligi (Belges) bari barakandamije abanyezayire (Zairois, Zairoises).

Ababiligi bigaruriye Zaire ku buryo ni byiza byose bageze aho babyiharira, bakumira abanyezayire. Yahagurukiye uku gusuzugurwa maze agata umwanzuro wo kubarwanya kugeza avuyemo umwuka.

Ibyo byarabaye maze abanyekongo bumva kandi bemera ko Zaire igiye kuva mu mwijima wa Gikoroni no kubuzwa kugira uruhare rw’ibyiza bigize igihugu. Ababiligi ntibigeze na rimwe bizera cyangwa ngo bemere Patrice Emmelly Lumumba.

Mu kwereka Ababiligi ko n’abanyafurika bakomeye kandi bize nk’ibyo abazungu bize, yatangiye kuvugira mu ruhame ntacyo yikanga aho yavuze imbwigwaruhame zihamye kandi zikakaye zatumye abanyezayire bakanguka kandi bose bamujya inyuma ntawe usigaye.

Muri izo mbirwaruhame ntiyatinye kuvugira aho Ababiligi babaga bari aho umunsi Zaire yabonaga ubwigenge yavuze ijambo ryateye Ababiligi umujinya.

Hari aho yagize ati "Banyezayire, Barwanashyaka uyu munsi turizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Zaire, umunsi twagizemo uruhare nk’abanyezayire ariko Ababligi batagizemo uruhare, ariko ndizera neza ko nubwo nabo bari aha batabishaka, bashakaga ko Zaire iguma mu maboko yabo ariko ntibyashoboka".

Icyo gihe yari yaragizwe Minisitiri w’Intebe wa Zaire.

Ku kagambane k’Ababiligi ndetse n’uwari Perezida wa Zaire Mobutu Sese Seko bakoze ubugambanyi (Complicite) bwatumye Patrice Lumumba adasoza neza ibyo yumvaga yageza kuri Zaire.

Kuri iyi taliki ya 17 Mutarama 1961, nibwo inkuru yasakaye ku banyezayire ko Patrice Emmelly Lumumba yishwe ariko bikomeza guhishwa abanyezayire ariko nyuma birangira babimenye baba babuze intwali ya Zaire ndetse abanyezayire bagwa mu kantu.

Ntawabura kuvuga ko Patrice Lumumba hari byinshi yatinyuye abanyezayire babona ubwigenge, bose barakanguka babona urumuri, kuva icyo gihe ntawabura kuvuga ko Zaire ubu yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irimo umwijima bituma umuntu yibaza nko mu gihe Patrice Lumumba yaba azutse yababaza iki akurikije inkundura yapfuye arwanye!

Yababaza niba Zaire yabasigiye akarwanira amahoro, niba ayo yabasigiye agihari, Ese icyatumye abura ni ikihe ko yatahuye Ababiligi bakajya iwabo?

PNG - 484.6 kb
Uyu ni Patrice Emmelly Lumumba, impirimbanyi ya Demokarasi n’ubwigenge mu cyahoze ari Zaire ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo