Nyanza: Abaturage basabwe kujya batambutsa ibibazo byabo bahereye ku buyobozi bubegereye.

Mu karere ka Nyanza hasojwe ukukwezi kwihariye k’umuturage, ni igikorwa abayobozi biganjemo abakorera ku karere bamazemo igihe kingana n’ukwezi.

Aba bayobozi ngo baramanukaga bakegera abaturage, bakungurana nabo ibitetekerezo ku iterambere ry’igihugu ndetse bakanabafasha gukemura ibibazo by’abaturage.

Ni igikorwa abaturage bishimira bakanavuga ko cyera abayobozi ngo babumvaga nk’inzozi, ariko ubu basigaye babegera kandi ibibazo byabo bigakemuka bitabagoye.

Umurerwa Marie Chantal utuye mu Murenge wa Nyagisozi yagize ati:”Nose cyera ko abayobozi bihereraga muri komini iyo! Ubu se ntureba ko bamanutse tukabagezaho ibibazo byacu? Ibi byaradushimishije.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme we avuga ko, abaturage bakwiye kujya bageza ibibazo byabo k’ubuyobozi hakiri kare kugirango bikemurwe kandi bahereye kubuyobozi bubegereye.

JPEG - 50.3 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Yagize ati:” Uku kwezi kwihariye k’umuturage, twagushyizeho tugamije kurushaho kwegera umuturage tumukemurira ibibazo. Gusa icyo mbasaba, ni uko ibibazo byabo bajya babigeza ku bayobozi babegereye ngo bikemurwe bitagombeye ko umuyobozi mukuru azabasura ngo babone kubimugezaho.”

Akomeza avuga ko ngo hari n’ubwo abaturage bageza ikibazo ku muyobozi kagiha n’umurongo, ariko bwacya basurwa n’undi akongera akigeza ku wundi agasanga bikwiye gukosoka.

Akarere ka Nyanza gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 323 719. Kakaba gafite imirenge 10, n’utugali 51 twanakorewemo iki gikorwa cy’ukwezi kwihariye k’umuturage. Aka karere kandi kakaba kazwiho kuba ari igicumbi cy’amateka. Ndetse kakaba gaherutse kwegukana igihembo cy’ubumwe n’ubwiyunge nk’akarere kahize utundi muri 2019.

JPEG - 112.5 kb
Mu kwei k’umuturage abayobozi baramanutse begera abaturage






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo