Michelle Obama afite agahinda gakabije kubera uburyarya bwa Trump

Uwahoze ari umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Michelle Obama yavuze ko afite uburwayi "bw’agahinda gakabije bwo ku cyiciro cyo hasi" kubera iki cyorezo, akarengane gashingiye ku ivanguramoko "n’uburyarya" bw’ubutegetsi bwa Trump.

Avuga ko kubasha kugenzura "imbamutima" bisaba "kwimenya ubwawe" no kumenya "ibintu bigutera kwishima".

Madamu Obama avuga ko bitandukanye na mbere, ubu amaze igihe agorwa no gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho ndetse no gusinzira.

Ati "Nkanguka hagati mu ijoro kubera ko hari ikintu kimpangayikishije cyangwa numva ndemerewe".

Yavuze ibi mu gice cya Kabiri cy’ibiganiro bye ashyira kuri podcast, aho yariho aganira n’umunyamakuru Michele Norris wo muri Amerika.

Yongeraho ati "Ibi ntabwo, ntabwo ari ibihe bishimishije mu ntekerezo, ndabizi neza ko ndi kurwana n’agahinda gakabije ko ku cyiciro cyo hasi.

"Bidatewe gusa no kuguma mu rugo, kubera n’akaga k’ivanguramoko, no kubona umunsi ku wundi ubu butegetsi, bufite uburyarya buteye umujinya."

Madamu Obama yavuze kandi ko biteye agahinda kuba "tubyukira ku nkuru y’umugabo w’umwirabura cyangwa umwirabura, wambuwe agaciro, wababajwe, wishwe, cyangwa wabeshyewe ikintu runaka".

Ati "Ibi byandemereye umutima mu buryo ntigeze numva mu buzuma bwanjye, mu gihe runaka".

Gusa yavuze ko "kugira gahunda" ari ingenzi cyane mu guhangana n’intekerezo nk’izo, ko no kugira ibintu agomba gukora buri munsi kuri gahunda byamufashije cyane muri iki gihe cy’icyorezo.

Mu gice cya mbere cy’ibi biganiro bye, Michelle yagiranye ikiganiro n’umugabo we Barack Obama, wasimbuwe na Donald Trump.


Michelle Obama yavuze ku bimubabaje cyane mu biri kuba muri Amerika

Sheikh yasezeye muri Islam ashinja Mfti w’u Rwanda kumufungisha no kumufatiraho imbunda, umuhungu wa Kayibanda Gregoire wapfuye, igisasu cya ’Grenade’ cyaturikanye umwana kikamwica, Ishyaka Green Party ryamaganye icyemezo cya Leta cyo kwigisha mu Cyongereza n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo