Menya urutonde rw’ibihugu 5 bifite abatunze ’Pasiporo’ nyinshi kurusha ibindi ku Isi

Kuri ubu u Rwanda rwazamutseho imyanya ine ku isi kuva muri 2010, kugeza muri 2020

Kugira ngo umuntu ave mu gihugu kimwe ajye mu kindi, bimusaba kuba afite uburenganzira cyangwa se icyangombwa kimwerera kujya muri icyo gihugu.

Bimwe muri byo byangombwa bikenerwa, ni VISA ndetse na Pasiporo ari na yo urutonde rw’ibintu 5 rw’uyu munsi ruri bugarukeho.

Ikigo kizwi nka Henley Passport Index gikora urutonde rwa Pasiporo zikomeye ku isi, kigendeye ku hantu uyifite ashobora kujya, cyasohoye urutonde rwa 2020 rw’uko ibihugu bikurikirana mu kugira Pasiporo yemerera umuntu kujya mu bihugu byinshi ku isi.

Twifashishije raporo y’iki kigo ndetse n’urubuga rwa Business insider maze ngutegurira ibiguhu 5 bya mbere ku isi.

Ku mwanya wa 5, turahasanga Espagne, Luxembourg, Denmark (187)

Ku mwanya wa 4 , turahasanga u Butaliyani, Finland (188)

Ku mwanya wa 3 , turahasanga Korea y’Epfo, u Budage (189)

Ku mwanya wa 2 , turahasanga Singapore (ibyerekezo 190)

Ku mwanya wa 1, turahasanga u Buyapani (ibyerekezo 191)

Muri Afurika igihu kiza ku mwanya wa 1 ni Seychelles. Ku isi kiza ku mwanya wa 29.

Mu 2010, Pasiporo y’u Rwanda yafashaga uyitunze kugera mu bihugu 39 gusa adasabwe VISA, gusa mu mwaka wa 2020 byarazamutse bigera kuri 59.

Ibyo byatumye ku rutonde rwa Henley Passport Index ruva ku mwanya wa 87 rwariho mu 2010 rugera ku mwanya wa 83 mu 2020.

Kuzamukaho imyanya ine no kugera mu bindi bihugu 20, nta Visa ni ikintu gihambaye mu Karere u Rwanda ruherereyemo kuko Pasiporo y’u Rwanda ari yo bigaragara ko yazamutse cyane.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo