Urutonde rw’abagore 5 babaye indashyikirwa mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga ku Isi

Ni mu gihe tariki ya 11 Gashyantare Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore n’Abakobwa muri Science (ubumenyi n’ikoranabuhanga).

Bitewe n’amateka yagiye aranga igitsina gore ku isi, wasangaga abogere n’abakobwa bari mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ari bake, yewe n’iyo urebye mu mateka usanga abahanga n’abashakashatsi babayeho abenshi ari abagabo.

Ibi byerekana ko umwana w’umukobwa atagiye ahabwa amahirwe angana n’aya musaza we, gusa ubu biri kugenda bihunduka kuko Umushakashatsi akaba n’umuhanga mu gupima ikigero cy’ubwenge (Quotient Intellectuel), Profeseri James Robert Flynn yemeza ko muri iki kinyejana abagore bafite ubwenge butyaye kurusha abagabo.

Profeseri James Robert Flynn wo muri Kaminuza ya Otago (Nouvelle Zelande), asobanura ko ibyavuye mu bushakashatsi yakoreye mu bihugu bitandukanye, byagaragaje ko ubwenge bwa muntu bugenda bwiyongera uko imyaka ishira, ariko ubw’abagore bwo bukaba bwariyongereye cyane ugereranije n’ubw’abagabo.

Imwe mu mpamvu itangwa n’abashakashatsi ku cyatumaga abagore baza nyuma y’abagabo mu bwenge mu myaka ishize ari uko batabukoreshaga bihagije, akenshi ngo bikaba byaraterwaga n’ingaruka z’amateka yagiye arangwa no gukandamizwa no kudahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Imbuga nka theguardian.com, globalcitizen.org zigaragaza abagore 5 babaye indashyikirwa mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku isi.

Ku mwanya wa 5 Tuhasanga: Umwirabura w’umunyamerikakazi witwa Mae C. Jemison, uyu mu 1992, yabaye umwirabura wa mbere w’umugore ubashije kujya mu isanzure.

Mbere yuko ajya mu bijyanye n’ibyo kujya mu kirere, Jemison yari umuganga akora mu muryango wa Peace Corps muri Sierra Leone na Liberia.

Ku mwanya wa 4 Haza: Umwongereza kazi Jane Goodall. Uyu yari umuhanga mu by’ubushakashatsi mu bijyanye n’inyamaswa ari byo bita Ethology na Primatology, ndetse n’ibyo bita Antholopology bijyanye no kwiga ku nkomoko ya muntu, imibereho ye n’ikimutamutandukanya n’ibindi binyabuzima. Jane Goodall yakunze kugaragara muri Tanzania yiga ku mibereho y’inguge.

Ku mwanya wa 3 hari: Elizabeth Blackwell wavutse mu 1821 ni we uza ku mwanya wa Gatatu. Uyu ni we mugore wa mbere warangije Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ry’ubuvuzi rya Geneva muri New York. Elizabeth Blackwell yaranzwe no kuvura abagore b’abakene ndetse aza no gushinga ishuri ry’abagore ryigisha ubuvuzi mu Bwongereza.

Ku mwanya wa 2 Haza: Umufaransakazi witwa Marie Curie wize muri Kaminuza ya Sorbonne mu bijyanye n’Ubugenge n’Ubutabire. Uyu ni we mugore wa mbere wigishije muri Kaminuza z’i Burayi aza kuba uhagarariye Laboratoire y’Ubugenge. Mu 1903 we n’umugabo we bahawe igihembo cyitiriwe Nobel.

Ku mwanya wa mbere turahasanga undi mwirabura w’umunyamerikakazi, Tiera Guinn: Ku myaka ye 21 gusa yari yaratangiye gukora mu bijyanye n’ibisasu bya Rocket kandi atarize na Kaminuza. Uyu mukobwa ufite imyaka 25 gusa, ni inzobere mu guha ishusho ibisasu no kureba aho byasuzumirwa.

U Rwanda na rwo rwateje imbere igitsinagore mu bijyanye n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuko no muri 2013 umunyarwakazi utwara indege uzwi nka Mbabazi Esther yaje ku mwanya wa Kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo