Menya ibintu 5 bitera ubukene abatuye isi

Ubusanzwe buri mwaka ku itariki ya 17 Ukwakira isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene.

Ubukene ni kimwe mu bintu bihangayikisha ikiremwamuntu ku isi. Banki y’isi ivuga ko mu myaka igera kuri 30 ishize, abantu bagera kuri miliyari 1,1 bavuye mu bukene.

Hagati y’imyaka ya 1990 na 2015 umubare w’abantu baba munsi y’umurongo w’ubukene (batunzwe no munsi ya $1,9 ku munsi, ni agera ku 1,700Frw) wavuye ku bantu miliyari 1,9 ugera kuri miliyoni 735.

Ibi bivuze ko umubare w’abatuye isi bitwa abakene wavuye kuri 36% ukagera ku 10% muri iyo myaka.

twifashsishije imbuga nka www.concernusa.com ndetse na www.bbc.com twabateguriye urutonde rw’ibintu 5 biza ku isonga mu gutera ubukene ku isi.

Ku mwanya wa 5 hari Uburezi butagera kuri bose: Mu bihugu bimwe na bimwe, n’ubwo kuba umuntu atarize bitavuze gukena, umubare munini w’abantu bakennye cyane ku isi n’uwo abatarize.

Imiryango imwe n’imwe iracyabuza abana babo kujya ku ishuri, ugasanga babajyanye mu yindi mirimo, ibi bikunze gukorerwa abana b’abakobwa.

UNESCO igaragaza ko miliyoni 171 z’abantu, bava mu bukene baramutse bagiye mu ishuri bakahakura ubumenyi bw’ibanze. Ndetse uburezi bwitaweho ubukene bwagabanukaho ngo abangana na 1/2.

Ku mwanya wa 4 hari Ikibazo cy’ubusumbane. Ku isi hari ubwoko bwinshi bw’ubusumbane. Aha twavuga ubushingiye ku bukungu ndetse no ku mibireho y’abantu nk’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, ndetse n’ubusumbane bushingiye ku moko.

Ibi bishatse kuvuga ko, mu gihe abantu babayeho batuzuzanya, bituma badafatanya ngo bakore bityo ubukene bukabona icyuho.

Ku mwanya wa 3 hari Ikibazo cy’amakimbirane n’umutekano muke. Urugero twavuga nko mu gihugu cya Syria, aho kubera umutekano muke, abaturage bateza utwabo bakimuka n’ibikorwaremezo bikangizwa.

Muri iki gihugu, 70% by’abanya Syria bari munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi bibazo kandi bituma n’ubusambo bwiyongera bityo n’abagize ibyo bakora abajura bakabyigabiza.

Ku mwanya wa 2 Turahasanga ikibazo cy’ibura ry’akazi n’imibereho mibi.
Aha birumvikana neza ko mu gihe umuntu adafite icyo akora ngo kimuhe amafaranga, n’ubukene butatinya kumwibasira.

Ibi byiganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse no mu duce tw’icyaro, gusa ibibazo nk’iby’imihindagurikire y’ikirere n’ubucukike bw’abaturage biza ku isonga mu gutera ibura ry’akazi n’imibereho mibi.

Ku mwanya wa 1 turahasanga ikibazo cy’ibura ry’amazi meza ndetse n’amafunguro atuje intungamuri.

Kugeza uyu umunsi abarenga miliyari 2 ku isi ntibabona amazi meza ndetse abarenga miliyoni 800 barashonje ntibafite icyo barya. Ibi rero ni imbogamizi ikomeye cyane kuko bibuza abantu kurwanya ubukene,

Abagore n’abakobwa bakoresha amasaha miliyoni 200 ku munsi bajya gushaka amazi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo